Print

Rayon Sports yamaze kwishyura umutoza Javier Martinez Espinosa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2020 Yasuwe: 2310

Tariki 24 Ukuboza 2019 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwatandukanye n’uwari umutoza wayo, Javier Martinez Espinoza nyuma y’iminsi 3 amaze gutsindwa na APR FC ibitego 2-0.

Uyu mutoza yirukanwe nyuma y’amezi atatu gusa asinyishijwe amasezerano y’umwaka umwe atoza iyi kipe.

Uyu mutoza yareze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA asaba ko Rayon Sports yamwishyura ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika (5000 $) y’imperekeza yagombaga guhabwa nyuma yo gusezererwa.

Rayon Sports imaze kubona uyu mwanzuro wa FIFA yahise mo kwishyura Javier Martinez , kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020.

Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye Martinez yamubwiye ko yatinze kumwishyura kubera ko itari izi neza aho aherereye ndetse ko atigeze yitaba ubwo bamuhamagaraga,ntanasubize ubutumwa bugufi ngo yandikirwa n’ubuyobozi bwayo.

Ikipe ya Rayon Sports yanyujije aya mafaranga kuri Konti uyu mutoza yafunguje muri Bank of Africa.

Rayon Sports kandi yamenyesheje Martinez ko indi mpamvu yatumye batinda kumwishyura byatewe n’ibihe bikomeye amakipe anyuranye ari kunyuramo kubera icyorezo cya Covid-19.

Kuwa 24 Ukuboza 2020,ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,yemeje ko yatandukanye n’uyu mutoza w’umunya Mexico wayigezemo kuwa 21 Nzeri 2019.

Rayon Sports yagize ati “Rayon Sports yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi asaga 3 muri iyi kipe.

Twumvikanye n’uyu munya Mexico gusesa amasezerano nk’umutoza mukuru.Byinshi birakurikiraho.

Amakuru yavugaga ko mu byatumye uyu mutoza yirukanwa harimo kutumvikanaga n’abatoza bamwungirije ndetse yagiriwe inama nyinshi mu mikinishirije yanga kuzumva.Uyu mutoza yavuzweho guheza abakinnyi barimo Kakule Mugheni Fabrice ukundwa cyane n’abafana.

Espinoza w’imyaka 46 yakinnye umupira w’amaguru iwabo muri Mexique, atangira ibyo kuwutoza mu 2012 atoza amakipe y’iwabo.

Mu 2016 yatoje ikipe ya Carcha muri Guatemala, mu 2017 atoza ikipe yitwa Juventus FC yo muri Nicaragua.

Yatoje bwa mbere muri Afurika mu mwaka ushize ubwo yatozaga ikipe ya Vipers yo muri Uganda nayo yahise imwirukana.

Uyu munya Mexico akimara kwirukanwa yanze kubivugaho byinshi gusa yemeza ko azareba icyo amategeko avuga akabona kurega.

Umutoza Martinez yirukanwe atsinze imikino 9,anganya 4,atsinzwe imikino 2 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona y’u Rwanda yari amaze gutoza.Yagiye ari ku mwanya wa 3 n’amanota 31.

Nyuma yo kwirukana Espinoza,Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na Espinoza kubera impamvu zitandukanye ariko zizingiye ku kuba yarandagajwe n’umukeba APR FC.

Munyakazi yagize ati “Twamaze gutandukana nawe.Mu mezi 3 turamushimira ibyo yatugejejeho,tunishimira ko twaganiriye tukabona ibisubizo by’uko dushobora gutandukana.

Burya ibintu byose bitangwa n’umusaruro,umwanya wa 3 ntabwo wadushimishije ariko noneho by’umwihariko gutsindwa na APR FC ikadutsinda mu buryo twatsinzwemo byo nk’aba Rayons twabonye kubyihanganira bigoye.Twatsinzwe turi ku rwego rwo hasi cyane.Yigeze no kudutsinda ibitego birenze 2 ariko nibura abantu banakinnye.Uriya munsi waratubabaje cyane.

Mu mupira habamo gutsinda,gutsindwa no kunganya ariko icy’ingenzi n’ukureba ngo watsinzwe witwaye gute?.Twabonaga uburyo bw’imikinire bwe budatanga icyizere ko n’iyo ntsinzi itazaboneka.”

Sadate yavuze ko n’imikino yabanjirije uwa APR FC,imikinire ya Rayon Sports itari ku rwego rwiza ku buryo byari gutanga icyizere cy’igihe kirambye.

Perezida Sadate yavuze ko batandukanye neza na Javier Martinez ndetse ko bahanye gahunda ko kuwa Kane taliki ya 26 Ukuboza 2019 azaza bakabarana ibyo bamugomba n’ibyo abagomba bagatandukana nkuko babyumvikanye.

Sadate yavuze ko ibyo Martinez yagombaga guhabwa na Rayon Sports byarimo umushahara w’Ukuboza,imperekeza y’ukwezi kumwe bumvikanye mu masezerano nawe agatanga ibirimo n’ibikoresho by’ikipe.

Aya makuru aramutse ari impamo,Rayon Sports yaba ikomeje kujya mu myenda itashobora kwishyura irimo miliyoni zirenga 200 FRW barimo RRA,ayo irimo Ivan Minnaert,Ndayishimiye Eric Bakame n’imishahara y’amezi 2 n’uduhimbazamusyi ibereyemo abakinnyi bayo byiyongeraho amafaranga yo kugura bamwe muri bo.