Print

Karim Benzema agiye kuryozwa isebanya yakoreye Mathieu Velbuena akoresheje amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2020 Yasuwe: 1639

Muri iyi dosiye yatangiye muri 2015, Karim Benzema arashinjwa kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga amashusho ya Mathieu Valbuena ari gukora imibonano mpuzabitsina atabiherewe uburenganzira.

Mu mizi y’ iyi dosiye , Benzema yagiye ashinjwa gushishikariza Mathieu Valbuena kwishyura abaririmbyi bashakaga kumena aya mabanga bifashishije gushyira aya mashusho ku mugaragaro.

Mu bisobanuro bye, Benzema yagiye avuga ko ibyo yabwiraga mugenzi we gutanga amafaranga ngo batamwandagaza… basanzwe bakinana mu ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa ngo ari urwenya.

Valbuena we avuga ko ibi Benzema yita ko ari urwenya yakoraga ahubwo ngo ni itegeko yamuhaga y’ uko agomba kwishyura kugira ngo batamusebya cyangwa se bamushyire ku karubanda.

Nubwo Karim Benzema akomeza kuvuga ko arengana abamwunganira mu by’ amategeko bo bashatse kuburizamo urubanza aho bashimbangira ko abakoze iperereza barikoze mu buryo butemewe bityo bagashaka guteza agaciro iki cyamamare.

Icyo gihe batangaga ibi bisobanuro byari mu rukiko rw’ agasemanza muri 2019 aho uru Rukiko rwatesheje agaciro aba baburanira Benzema Uko bimeze kose Djibril Cissé nawe wahoze akina mu ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa nawe aratungwa agatoki kwandarika no kwandagaza Mathieu Valbuena hakoreshejwe amashusho (video) ye ari gukora imibonano mpuzabitsina atabibahereye uburenganzira.

Nta yandi mahitamo , Benzema agomba kwitaba ubutabera mu gihe ahamijwe n’ icya aakazahanwa bikurikije itegeko muri icyo gihugu.