Print

Umuhanzikazi Esther Akoth yahishuye ukuri gusharira abagore benshi badakunda kumva ko bakubwirwa

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2020 Yasuwe: 2218

Mu nyandiko ye, Madam Boss yavuze ko abagore batunzwe n’abagabo muri byose muri iki gihe batanga imbaraga n’umunezero byabo kandi bagahora babaho batinya ikitazwi.

Ku bwe, abagore nk’abo baha abagabo ububasha bwo kubahohotera, kubakoza isoni no kubatera ubwoba kandi ntacyo bashobora gukora, usibye kurira no kwigirira impuhwe.

Yasabye abagore gutekereza ku kibi gishobora kubabaho, niba abagabo nk’abo bahisemo kubasezerera, nyuma yo kubanyuza mu bibi byose bishoboka.

Akothee yakomeje avuga ko abagore bagomba gukora kugira ngo bagire ibitekerezo byigenga, kandi bashobore kwikorera ibintu ubwabo batagombye gutega ibiganza abagabo babo. Ati:

“Ukuri ko benshi muri twe abagore badakunda kubwirwa”

Niba wishingikirije ku mugabo kwishyura fagitire muri iki gihe ni ikosa, watanze imbaraga zawe n’ibyishimo nk’umugore, uhora ubaho utinya ikitazwi, ashobora kukwita amazina yose ashaka y’ubwoko bwose, iterabwoba, Ibitutsi, agasuzuguro, kuko nta kindi ushobora kubikoraho kindi usibye, kumwinubira no kurira 🙆‍♂️🙆‍♂️, Haloooo, ibaze nawe iki kibazo! Kubera ko ntashobora gusoma ibitekerezo / umutima we, byagenda gute aramutse yiyemeje kunta nonaha? Niba yiyemeje kuguta, kubera ko udashobora gusoma umutima we / ibitekerezo bye? Ni ibihe bintu bibi cyane byaba? Uzakora iki? Okey, ufite gahunda B? Tangira uyigeho ubungubu 💪💪 Ntushobora kuba umuntu wigenga, ufite ibitekerezo byigenga 💪 # madamboss #MAMAPEP Reka twinywere #Pepenergy kuri ibyo❤❤💋💋 NDAKUNDA UBWIGENGE BWANJYE