Print

Bruce Melody yakoreye umunyamakuru agashya wari umubajije ibya Diane byavuzwe ko yateye inda akaza no kwibaruka

Yanditwe na: Martin Munezero 5 July 2020 Yasuwe: 6645

Ku munsi w’ejo ubwo yaganiraga na Isibo Tv, Umunyamakuru wayo ariwe Irene ikaba yaramubajije ikibazo gikakaye ku mukobwa wigeze kumushinja ku mutera inda mu mwaka wa 2015 ndetse amubaza niba hari amakuru afite ku mwana uwo mukobwa yamushinjaga ko ari se.

Mu kumusubiza, Bruce akaba yabanje atumiza list y’abanyamakuru akorana nabo nuko maze Irene agira ubwoba aziko agiye guhita amumerera nabi cyane, gusa List ihageze Bruce akaba yayifashe areba aho Irene yanditse n’amafaranga ahembwa maze asaba ko yakongezwa ibihumbi 50 (50 000Frw) ku mushahara we.

Hagti aho Bruce akaba yemeza ko uwo mukobwa yamubeshye ndetse ko yamusabye ko bakora ibizamini byo kwa muganga bizwi nka DNA Test maze uwo mukobwa akanga.

Umwana w’umukobwa Agasaro Diane yavuze ko yamubyaranye na Bruce Melody,magingo aya amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO nuko atari we uri kumurera,ahubwo ko ari kurerwa n’undi muryango w’abagiraneza nyuma yuko we ananiwe inshingano zo kumurera.