Print

Izindi Kaminuza 2 zambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2020 Yasuwe: 4212

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yemeje aya makuru, asobanura ko izi kaminuza zarimo ibibazo bitandukanye bishamikiye ku ireme ry’uburezi rikemangwa, n’andi makosa y’imicungire y’ibyo bigo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yagize ati “Kaminuza ya Kibungo yari ifite uruhushya rwo gukora rwa burundu ikaba yo yarahagaritswe mbere, Christian University of Kigali yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito. Ariko kuko yari yarananiwe kubyuzuza kuva yatangira gukora muri 2016, byabaye ngombwa ko na bwa burenganzira bw’igihe gito ibwamburwa.

Indi ni Indangaburezi College of Education ikorera mu karere ka Ruhango, yigishaga amashami atandukanye y’uburezi. Iyi na yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito ariko na yo yananiwe kuzuza ibyari bisigaye ngo yemerwe n’amategeko, bituma na yo yamburwa bwa burenganzira bw’igihe gito, ni ukuvuga ko ari kaminuza eshatu zahagarikiwe igihe kimwe”.

Minisitiri Uwamariya yavuze kandi ko igenzura rikomeje no mu zindi kaminuza kugira ngo ahari ibibazo bigaragare hakiri kare.

Ati “Kaminuza nyinshi zifite ibibazo, ni yo mpamvu Inama Nkuru Ishinzwe Uburezi (HEC) iba igomba gukora igenzura rihoraho, kandi n’ubu amagenzura arakomeje. Aho bazasanga hari ibidakosorwa cyangwa batubahiriza ibisabwa hazafatirwa ibyemezo. Gusa aho hose ibibazo bigomba kuba byakemutse mbere y’uko amashuri muri rusange atangira”.

Izi kaminuza zose zikaba zarahagaritswe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi 2020 ziyongera no kuri kaminuza ya UNIK iherutse nayo guhagarikwa.

Christian University of Rwanda, yafunzwe mu gihe Dr Habumuremyi wayishinze amaze iminsi afunzwe akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rifunga iyi Kaminuza rivuga ko hakozwe ubusesenguzi bikagaragara ko ifite urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi ndetse n’imyigishirize.

Itangazo ryo ku wa 30 Kamena 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, rivuga ko mu kwambura CHUR uburenganzira bwo gukora hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC).

Christian University of Rwanda yashinzwe muri Gashyantare 2017, yatangije ishami i Kigali muri Centre Pastoral Saint Paul aho byoroheye buri wese kuza kuhigira dore ko ari mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Mbere yo kuza gukorera mu Mujyi wa Kigali yari imaze imyaka isaga ibiri ikorera mu mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba aho yanditse amateka yo kuba ariyo ya mbere yahageze bwa mbere.

Muri CHUR hatangirwagamo amasomo arimo itangazamakuru n’itumanaho, icungamutungo n’ibaruramari, uburezi n’ibindi.

Kuva mu 2018, iyi kaminuza yatangiye kuvugwamo ibibazo birimo kudahemba abarimu n’abakozi ndetse bamwe bakaba baragiye bitabaza itangazamakuru ariko ntibigire icyo bitanga.