Print

Zinedine Zidane yatangaje ikintu kiri kumutera umujinya muri iyi minsi Real Madrid ihagaze neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2020 Yasuwe: 6823

Umutoza Zidane ufite ikipe iri gukina umupira mwiza muri iyi minsi yatangaje ko arambiwe amagambo y’abakunzi ba ruhago bamwe na bamwe bakomeje gusuzugura bikabije ikipe ye bakayishinja ko ifashwa n’abasifuzi.

Zidane yagize ati “Ndambiwe kumva ngo dutsinda kubera abasifuzi.Ntabwo bizahinduka ariko abakinnyi bakwiriye icyubahiro.Nta n’umwe uteze kudukura ku ntego twihaye.”

Ibi Zidane yabitangaje nyuma y’umukino wo kuri iki cyumweru batsinzemo ikipe ya Athletic Club igitego 1-0 cyatsinzwe na Sergio Ramos kuri penaliti.

Iyi penaliti yakorewe kuri Marcelo ije ikurikiye iyo Real Madrid yabonye mu mukino baherukaga gukina na Getafe nawo bakawutsinda kuri penaliti.

Abakunzi ba FC Barcelona n’abandi bamwe badafite aho babogamiye bemeza ko Real Madrid ifashwa n’abasifuzi nyamara izi penaliti Real Madrid izihabwa na VAR.

Zidane yabwiye abanyamakuru ko kuri we bataratwara igikombe kuko hakiri imikino myinshi yo gukina gusa yemeje ko ikipe ye ihagaze neza ndetse n’amanota bakuye ku kibuga San Mames ari ingirakamaro.

Ati “Kuva tutatwara igikombe mu mibare,ntabwo twakwirara ngo duhite dutangira kugitekereza.N’intsinzi y’ingirakamaro tubonye mu mukino wari wuzuyemo guhangana cyane.

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,yatangaje ko VAR isigaye iri ku ruhande rwa Real Madrid cyane ndetse irimo kuyifasha kwegukana igikombe.

Uyu mugabo yabitangaje nyuma y’aho ikipe ye inyagiye Villarreal ibitego 4-1 ariko ikaba irushwana amanota 4 na Real Madrid hasigaye imikino 4 ngo La Liga 2019/2020 irangire.

Yagize ati “Narebye umukino wabo kuri San Mames kugeza igice cya kabiri kirangiye.Nararakaye cyane kubera ko dufite shampiyona ikomeye ku isi ariko VAR nyuma ya Coronavirus ikaba itarakoresheje ukuri.Yagiye ihindura ibikwiye kuva mu mukino kandi igafasha ikipe imwe.”

Barcelona nyuma yo kuva muri Guma mu rugo yanganyije na Sevilla,Celta Vigo na Atletico Madrid mu gihe Real Madrid yatsinze imikino yayo yose 7 biyifasha gufata umwanya wa mbere aho kugeza ubu irusha mukeba amanota 4.

Real Madrid isigaje imikino 4 irimo kwakira Deportivo Alaves gusura Granada,kwakira Villarreal.Izasoza isura ikipe ya Leganes.

Barcelona isigaje guhura na Espanyol mu rugo,gusura Real Valladolid,kwakira Osasuna.Izasoza shampiyona isura Deportivo Alaves.