Print

Umukobwa wiyemera ko ari we mwiza mu Rwanda n’uvuga ko ateye neza akanaseka neza kurusha abandi babasanganye n’Umwami wabo bambaye amakanzu y’agaciro[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 July 2020 Yasuwe: 16913

Ni mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi uzwi nk’Umwami w’Aba-Slay Queen yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’,aho yarakikijwe ku mpande ze zombi n’aba bakobwa babiri ’Belinda na Rabia’ .

Uyu muhanzi asobanura impamvu nyamukuru ari kumwe n’aba bakobwa,yavuze ko ubusanzwe bahorana kuko bameze nk’umuryango,ariko impamvu nyamukuru ikaba yari iyo kwishimira igikorwa bari bakoze cyo gutaha amashusho y’indirimbo ye yise ’Slay Queen’ yari yashyize hanze ndetse ikaba igaragaramo aba bakobwa nabo biyemereye ko ari Aba-Slay Queen.

Ku ruhande rw’aba bakobwa barimo uwiyemera ku bwiza bwe n’undi wiyiziho gutera neza no guseka neza kurusha abandi,biyemereye bo ubwabo ko bari mu basabye Kayitare Wayitare Dembe kuba Umwami w’Aba-Slay Queen bose bo mu Rwanda ngo kuko ari we babonaga abikwiye.

Umugwaneza Nadia niwe wakoreye Make-Up abakobwa bose bagaragaye mu mashusho y’Indirimbo ya Dembe

Muri iki kiganiro cy’iminota 40,Rabia na Belinda bavuze ko uburyo ba-Slayingamo byiyubashye ndetse batangaza n’agaciro imyambaro n’Ingohe z’inkorano bari bambaye bihagaze,aho Rabia yavuze ko ikanzu yari yambaye ihagaze agaciro k’Amadorali 50 mu gihe Belinda we yavuze ko ihagaze amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 35 ’35,000 Rfws’,ndetse Ingohe zo buri umwe akaba yari yambaye izihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 50 ’50,000’ Rfws’.

Ni ikiganiro kiryoshye kandi giteye amatsiko uyu muhanzi n’abakobwa 2 biyita aba-Slay Queen bagiranye na ’VIPI Rwanda’ utagakwiye gucikwa,kuko haba Imisubirize,Imyambarire ndetse n’Imyifatire byabo birasamaje.

REBA HASI ICYO KIGANIRO BAGIRANYE NA ’VIPI Rwanda’:

REBA HASI INDIRIMBO NSHYA YA KAYITARE WAYITARE DEMBE IRIMO ABA-SLAY QUEEN:


Comments

nzeyimana 7 July 2020

Ikibabaje nuko aba bavuga ko ari "beza" usanga biyandarika cyane mu busambanyi.Bibabaza cyane Imana yabahaye ubwiza.Icyo Imana idusaba,ni kuyishaka,tukayumvira,aho kwibera mu byisi gusa.
Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


FRANCE GATABAZI 6 July 2020

Ariko ndumiwe koko... Ubu mu Rwanda iyi nkumi yirebye isanga iruta abakobwa bose ubwiza?? Nuriya ngo uteye neza kandi agaseka neza .... KOKO ngo NTA NKUMI YIGAYA ndabyemeye... Umuntu ateye uko yishakiye (wagirango ni imbwa ikata ikorosi) ariko ngo ateye neza.... Ni aho babuze!!!