Print

Gasingwa Michel wari ukuriye komisiyo y’abasifuzi yeguye ku mirimo ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2020 Yasuwe: 1831

Uyu mugabo wari umaze iminsi ashinjwa gufata nabi abasifuzi ayobora,yeguye kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020,aho mu ibaruwa y’ubwegure bwe yemeje ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa FERWAFA, iragira iti, ” Kubera impamvu zange bwite, ndabamenyesha ko nsezeye ku buyobozi bwa Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA. Nshimiye abo twakoranye bose ndetse n’abanyamuryango bari barangiriye icyizere, nkaba nzakomeza gitanga umusanzu wange mu mupira w’amaguru igihe bizakenerwa. Mugire amahoro."

Kuwa 15 Kamena 2020,nibwo umusifuzi mpuzamahanga w’umugore, ari we Nyinawabari Speciose yandikiye Ferwafa ayimenyesha amagambo yabwiwe na Gasingwa Michel, nyuma yo kumusaba kuva ku rubuga rw’abasifuzi mu kwezi kwa kabiri.

Ku itariki ya 11/06/2020, Speciose Nyinawabari yagaragaje ko yahamagawe na Gasingwa Michel, amubaza ibijyanye n’akazi ariko mu magambo avuga ko arimo iterabwoba n.

Muri iyi baruwa Speciose yandikiye FERWAFA, yagaragaje ko afite impungenge z’uko Gasingwa yamukura ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga rwoherezwa mu kwezi kwa cumi.

Uku kwishinganisha, kuje kwiyongera ku bandi basifuzi bari mu nkiko kugeza ubu, nyuma yo kuregwa muri RIB, bashinjwa kumena amabanga y’akazi.

Kuva uyu mwaka w’imikino 2019-2020 watangira, hakomeje kugenda havugwa imisifurire itaragenze neza, ndetse bamwe mu basifuzi bagiye banafatirwa ibihano byo kubahagarika nyuma yuko hari amakipe yagiye yandika agaragaza ko yarenganyijwe.