Print

Umugabo yafashe ku ngufu umukobwa we w’imyaka 3 ashinja Satani kumushuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2020 Yasuwe: 6386

Uyu mwana muto w’umukobwa w’imyaka 3 n’amezi 10 witwa Kamsimyochukwu yavuze ko umubyeyi we yamushyize igitsina mu myanya ye y’ibanga ubwo yari aryamye hanyuma abyutse yumva ari kubabara.

Ubwo uyu mugabo witwa Ikechukwu Ekenta yari amaze gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize,yavuze ko imyuka mibi ariyo yamuhatirije gukora iri shyano.

Yavuze ko iyo imyuka mibi imufashe akora ibikorwa bidasanzwe ndetse akanagira imyitwarire idahwitse.Uyu mugabo yavuze ko yakoresheje urutoki mu kwangiza umwana we.

Umugore w’uyu mugabo watawe muri yombi witwa Uzoamaka Ekenta,yavuze ko ubwo yagarukaga mu rugo avuye mu bitaro kubyara,yabonye umwana we ari kurira kubera uburibwe ubwo yarimo kumwoza.

Uyu mugore yabajije umwana we ikiri kumutera uburibwe ashinja se ko hari ikintu yamujombye.

Uyu mugore ngo yahise ajya karungu ajya kubaza umugabo we niba koko yafashe umwana we ku ngufu undi ngo arabimwemerera ariko avuga ko yakoresheje urutoki.

Uyu mugore yahise ajyana umwana we kwa muganga bamubwira ko yafashwe ku ngufu ndetse uyu mugabo yakoresheje igitsina aho kuba urutoki nkuko yabivuze.

Uyu mugore yavuze ko yahise ajya kurega kwa sebukwe bamubwira ko arahura n’akaga nagira uwo abibwira.


Comments

7 July 2020

Nahantwe pe ibyo nabwo aribintu??????