Print

RDF yasezereye abasirikare 1039 basoje amasezerano abandi 410 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2020 Yasuwe: 4820

Umuhango wo gusezera kuri abo basirikare 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda wabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.

Aba basirikare basezerewe barimo 410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru n’abandi 1039 basoje amasezerano y’akazi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (senior officers) 41 na ba ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

Minisitiri Maj Gen Murasira yashimiye abasoje imirimo yabo ubwitange bagaragaje, serivisi batanze batizikama ndetse n’uruhare ntagereranywa bagize mu kubaka Igihugu.

Yagize ati: “Mwese waritanze buri wese ku giti ke, kandi mwagize uruhare mu kubaka u Rwanda twishimira kwita iwacu huje amahoro.”

(Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru yashimangiye ko basoje imirimo yabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

Ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga (Perezida Paul Kagame) ndetsen’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzakomeza kuzirikana urugama rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

Umuhango wo gusezera ku basirikare basoje imirimo yabo neza ubaye ku nshuro ya 8, abasezerewe bakaba bahawe ibyemezo bishimangira akazi bakoze mu ngabo z’u Rwanda.

Uwo muhango kandi witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.



Comments

25 May 2022

Turabashimiye aho mwagejeje u Rwand nabanyarwand muzanjyire ubiruhuko byiz


nzeyimana 7 July 2020

Nibe umuntu atajyaga asaza.Usanga ubuzima ntacyo bumaze igihe cyose tuzakomeza gusaza no gupfa ugasiga ibyo waruhiye byose kandi ntuzongere kubaho.Kuvuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana,sibyo rwose.Nashatse muli bibiliya yange aho bavuga ko tuba twitabye Imana ndahabura.Gusa nemera abavuga ko abapfuye barumviraga Imana bazazuka ku munsi w’imperuka.Ibyo byanditse muli bibiliya.Ariko bisaba gushaka Imana cyane,ntuhere gusa mu gushaka ibyisi.