Print

Umugabo yakoreye isabukuru idasanzwe imbwa ye ayigurira umutsima n’inzoga zihenze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2020 Yasuwe: 3111

Uyu mugabo utavuzwe igihugu akomokamo,yagiye ku rubuga rwa Facebook rwitwa Tell It All,avuga ko imbwa ye yari ikwiriye gukorerwa ikirori kidasanzwe kubera ibyo yakoze byo kwica inyamaswa zirenga 90 zirimo n’ibirura 16.

Yagize ati “Nishimanye nawe uyu munsi kubera imbaraga wakoresheje wirukana inyamaswa zikaze zo mu ishyamba.Wakoresheje umutima wawe utagira ubwoba wigarurira abanzi bawe bose.

Ubwo najyag kugucirira,umwana wanjye Amaka yanciye intege,ambwira ko unanutse,uzapfa vuba cyane ariko sinzi ibyamvugiyemo mwima amatwi.

Yamaze icyumweru cyose ansaba kukwirukana ariko nakomeje gushimangira ko ugomba kugumana natwe.Ubu yishimira ubuhanga bwawe mu gufata no kumusetsa….Ubu ndi kwizerera mu mbaraga zawe nkuko uwakumpaye yabimbwiye.ndakugira inama yo kurya amagufwa menshi n’inyama kugira ngo ukomeze kudushimisha.”