Print

Perezida wa Brasil Jair Bolsonaro wasuzuguye bikabije Coronavirus bayimusanzemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 July 2020 Yasuwe: 1384

Uyu muperezida wavugaga ko Covid-19 ari indwara yoroheje ikabirizwa n’itangazamakuru,yahuye n’uruva gusenya nawe arayandura nkuko we ubwe yabyitangarije imbonankubone kuri TV.

Yagize ati “Ibisubizo byagaragaje ko nanduye.Nta mpamvu yo kugira ubwoba niko ubuzima bumera.Ubuzima burakomeza.Ndashimira Imaba ko yampaye ubuzima n’amahirwe nahawe yo kugena ejo hazaza heza h’iki gihugu cyiza cya Brazil.”

Bolsonaro w’imyaka 65,yagiye yumvikana apfobya iki cyorezo ndetse akanenga na gahunda yo guhana intera hagati y’abantu n’abandi.

Igihugu cya Brazil ni icya 2 ku isi mu byazahajwe na Covid-19 nyuma ya US kuko iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 65 ndetse abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 600 bamaze kwandura.

Muri Werurwe nibwo Brazil yatangaje umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus ariko Perezida Bolsonaro ntiyigeze ategeka gushyiraho ingamba zikarishye zo kwirinda ahubwo yakomeje kwigira mu nama nta gapfukamunwa cyangwa akambaye nabi.

Kuwa 03 Gicurasi ubwo mu mujyi wa Brasilia abantu bari mu gikorwa cyahuje benshi bamagana amabwiriza ategeka abantu kudasohoka, Bwana Bolsonaro yasabye abaturage gusubira mu mirimo, kuramukanya n’ibiganza ndetse no kwifotoza ibyo bita ’selfie’ nta kibazo.

Perezida Jair Bolsonaro yasabye abantu gusubira mu mirimo yabo no kwifata nk’ibisanzwe.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru iby’imibare y’abari gupfa iri kwiyongera cyane yarasubije ati: "None urangira ngo? Urashaka ko nkora iki? Ntabwo nakora ibitangaza".

Bolsonaro, hambere yavuze ko iyi ndwara ari nk’"ibicurane byoroheje" ndetse ashinja itangazamakuru gukwiza amakuru atari yo ateza ubwoba mu bantu.

Bolsonaro yavuze ko "abantu bafite amateka y’imyitozo ngororamubiri nkanjye" ntakintu bumva iyo iyi virus ibafashe - avuga ko iyo bikabije bagira ibicurane byoroheje.