Print

Icyamamarekazi Katie yatunguranye avuga uburyo yifuza ko umwana we yapfa mbere ye

Yanditwe na: Martin Munezero 8 July 2020 Yasuwe: 2499

Uyu mwana Harvey Price, umuhungu w’imfura Ketie Price yabyaranye n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United, Dwight Yorke, aherutse gupimwa na muganga asanga afite uburwayi bukomeye bushobora gutuma afatwa n’indwara y’umutima, bityo uyu mubyeyi akavuga ko nta cyizere ku buzima bwe bw’ahazaza. Ati:

Abaganga bambwiye ko [Harvey] ari mu byago byo kurwara indwara y’umutima. Ndabizi ko biteye agahinda kubivuga ariko nifuza ko yagapfuye mbere yanjye kuko ndamutse musize byazamugora kubaho atamfite.

Katie Price avuga ko imibereho y’umwana we igoye kuko uburwayi bwe butuma atabasha kubona, kandi akaba afite uburwayi bwo kugira imyitwarire idasanzwe (Autism) n’umubyibuho ukabije (Obesity).

Katie Price uzwi nka Jordan, amazina ye nyakuri ni Katrina Amy Alexandra Alexis, akaba afite imyaka 42, akomeza avuga ko Harvey yabyaranye na Dwight Yorke kuri ubu ufite imyaka 18 y’amavuko ari we mwana umugora kumwitaho mu bana batanu bose yabyaye.