Print

Irindi tsinda ry’Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda barekuwe bashyikirizwa u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 July 2020 Yasuwe: 774

Aba Banyarwanda bose bakaba barekuwe mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amazezerano ya Luanda nk’uko Uganda yari yarabisabwe mu biganiro byo ku wa 21 Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, bigahuza impande zombi n’ibihugu by’abahuza nka RDC na Angola.

Aba Banyarwanda Uganda irekuye baje bakurikira abandi bagera ku 130 ihetse gushyikiriza u Rwanda mu kwezi gushize, bakaba bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yari yatangaje ko hari abandi Banyarwanda bagera kuri 310 iki gihugu gifunze ariko bo bakaba batazafungurwa kubera ibyaha bitandukanye bakurikiranyweho.