Print

Gasogi United yahaye Kwizera Olivier iminsi 2 yo kuba yayisinyiye cyangwa akajyanwa mu nkiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2020 Yasuwe: 2207

Ikipe ya Rayon Sports yaraye yemeje ko yasinyishije bidasubirwaho umunyezamu Kwizera Olivier amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’aho mu minsi ishize bivuzwe ko yasinye bitaraba.

Gasogi ivuga ko yo na Kwizera Olivier bumvikanye ko bazongera amasezerano y’umwaka aho bagombaga kumuha miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda agahabwa n’umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi ariko ngo yayiteye umugongo yigira muri Rayon Sports.

Iyi kipe ya KNC yabwiye Kwizera ko ahawe iminsi 2 yo kuba yaje gusinya aya masezerano yemeye gusinya ndetse anahabwa avansi ya miliyoni nkuko yabyiyandikiye mu nyandiko.

Gasogi United ihagarariwe na Me Jean Damascene Rutagengwa,yanditse iyi baruwa tariki ya 3 Gicurasi 2020 ariko ngo Kwizera Olivier yanze kuyifata ndetse yanze kubonana n’umuhesha w’inkiko nyuma yo kumuvugisha kuri telephone kuri uyu wa kabiri tariki ya 07.09.2020.

Ibaruwa Gasogi yandikiye Kwizera iragira iti “Mu izina no mu nyungu za Gasogi United mpagarariye mu mategeko mbandikiye iyi baruwa ngirango mbasabe kubahiriza uburyo bwo kuvugurura amasezerano wari usanzwe ufitanye na Gasogi United.

Nyuma y’uko uvuganye n’ubuyobozi bwa Gasogi United mukemeranya ko uzashyira umukono ku masezerano yo gukinira Gasogi United mu gihe cy’umwaka umwe, ugahabwa amafaranga ahwanye na 8,000,000 Frw ya Recrutement ukazajya uhembwa 800,000 Frw buri kwezi, wanasabye no guhabwa avanse ya 1,000,000 Frw uranayihabwa nkuko byemezwa n’inyandiko washyizeho umukono tariki ya 21 Gicurasi 2020, unahabwa gahunda yo kuzaza gusinya amasezerano ariko kuri uwo munsi ntiwaboneka, biba ngombwa ko wibutswa n’ubuyobozi bwa Gasogi United mu nyandiko yo ku wa 12 Kamena 2020, igusaba kuabahiriza inshingano zawe ukaza gusinya amasezerano ariko ntiwabyubahiriza, tukaba twongeye ku gusaba ku nshuro ya nyuma kuza gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Gasogi United nkuko mwabyumvikanyeho bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri izatangira kubarwa guhera igihe iyi nyandiko izakugeraraho bitari ibyo hakaziyambazwa inzego zibifitiye ububasha kugira ngo uryozwe ubuhemu n’uburiganya urimo gukorera Gasogi United.

Mboneyeho no kukumenyesha ko ibyo wanditse mu ibaruwa yawe ko nta gaciro bifite kuko ibyo wumvikanye na Gasogi United urabizi kandi tubifitiye n’ibimenyetso.”

Umunyezamu Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports ahabwa Miliyoni 8 FRW arimo na miliyoni 1 FRW agomba gusubiza Gasogi United cyane ko we avuga ko yayamugurije.

Umunyezamu Kwizera Olivier yakiniye APR FC ayivamo ajya muri Bugesera, Free State Stars na Gasogi United yakiniraga.

Uyu munyezamu yasinyiye Rayon Sports mu gihe KNC yari yavuze ko ibintu bitatu gusa ari byo byatuma ayisinyira birimo:

Kuba Rayon Sports yakwemera kubaha umunyezamu wayo muto Hakizimana Adolphe bakagurana.

Kuba Munyakazi Sadate na Kwizera Olivier bajya kuri TV1 bagasaba imbabazi imbona nkubone ko bakoze amakosa.

Kwiyambaza amatageko akaba ari yo yemeza ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wa Rayon Sports.