Print

Ipusi yarigase igisebe cya nyirayo imutera uburwayi bukomeye bwamuviriyemo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 July 2020 Yasuwe: 2831

Uyu mukecuru yahuye n’uruva gusenya ubwo iyi pusi yari atunze yahengeraga aryamye irigata iki gisebe yari yagize bituma amacandwe yayo amutera uburwayi bwanamuviriyemo urupfu.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru wari wasinziriye yananiwe gukanguka kubera ubu burwayi yatewe n’amacandwe y’iyi pusi,bituma abagize umuryango we bamujyana igitaraganya kwa muganga amara iminsi 9 muri koma.

Abaganga bavuraga uyu mukecuru bavuze ko inyamaswa zo mu rugo zishobora gutera uburwayi budakira nyuma y’aho uyu mukecuru aguye mu bitaro bya Box Hill hospital biherereye mu mujyi wa Melbourne muri Australia.

Umukobwa w’uyu mukecuru yabwiye ikinyamakuru Herald Sun ati “Mu ijoro nibwo ipusi yarigase igisebe cye,hanyuma bacteria zari mu macandwe yayo zivanga n’amaraso bimutera uburwayi bukomeye.”

Nagize umujinya mwinshi mu byumweru 2.Nagerageje kwirinda kwanga iyi pusi.Ariko ubwo nari hafi yayo yashatse kungirira nabi ku mpamvu ntamenye.”

Nubwo uyu mukecuru atavuzwe iyi pusi yamurigase bikamuviramo urupfu ngo yitwa Minty.

Umwe mu baganga wo mu Bwongereza uvura indwara zandur witwa Lindsay Grayson avuga kuri iki kibazo,yavuze ko ipusi zigira amacandwe arimo bacteria irimo na pasteurella itera uburwayi bwitwa meningitis.

Uyu muganga yagiriye inama abantu ko igihe ipusi ibarumye bajya bihutira kwa muganga.