Print

Abantu 5 batawe muri yombi bazira gutegura umugambi wo gushaka umukobwa w’imyaka 13 bakamushyingira umwe muri bo umukubye imyaka

Yanditwe na: Martin Munezero 9 July 2020 Yasuwe: 1345

Uwagombaga kurongora uwo mwana w’umukobwa, Hillary Langat w’imyaka 30 y’amavuko, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bane bamufashaga gutegura ibirori by’ubukwe mu nkengero z’umujyi wa Narok.

Komiseri wungirije w’umujyi wa Narok, Abdul Galgalo Diba, yatangaje ko abaturage bamumenyesheje iby’ubwo bukwe bugamije, nuko bamaze gutera urugo nijoro, basanga umukobwa ahari yiteguye gushyingirwa. Diba yagize ati:

Amakuru dufite ni uko uyu mukobwa atari umukunzi nyakuri, ko we nta bushake bwo gushyingirwa yari afite, ahubwo ko yahatiwe gusa n’ababyeyi be gushyingiranwa n’umugabo umukubye kabiri mu imyaka.

Uyu muyobozi yavuze ko umukobwa ukomoka mu kandi karere yazanywe mu mujyi wa Narok mu cyumweru gishize kugira ngo ashyingirwe kure y’amaso y’abo bari baturanye bamucungiraga hafi. Diba yagize ati:

Gahunda zabo zasubiye inyuma kuko icyo babanje gutekereza ni uko ntawe uzamenya imigambi yabo mu mujyi aho basanzwe batazwi.

Yihanangirije abafite intego n’imigambi nk’iyo ko amaboko maremare y’amategeko azabageraho.