Iki cyimezo kireba n’ abanyarwanda cyafatiwe ibihugu 14 biri hanze y’ Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi Byunze Ubumwe(EU).
Ububiligi bwiyemeje gufungira inzira abanyamahanga barimo n’ abanyarwanda nyuma y’ aho Umuryango w’ Ibihugu by’ I Burayi Byunze Ubumwe(EU) ndetse n’ Ubufaransa bwemeje ko ibi bihugu bine birimo Algeria , Maroc ndetse na Tunisia byagerageje gukumira no kwitwararika ku mabwiriza nshingiro y’ isuku yatumye COVID-19 idakwirakwira cyane mu baturage.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga w’ Ububiligi, Arnaud Gaspart yavuze ko igihugu cye kigomba kwirwanaho mu gukumira Covid-19 nubwo hari intambwe yatewe mu kwirinda kw’ ibihugu umunani nka Serbie, Thaïlande, Algérie, Maroc, Tunisie, Géorgie, Monténégro ndetse n’ u Rwanda.
Mu gihe Ububiligi bukomeje gutsimbarara ko bufunze imipaka yabwo hari ibigugu nka Uruguay, Australie, Nouvelle-Zélande, Corée , Japon, Canada; ndetse na Chine nabyo byiyemeje ko nta mubiligi uzemererwa kurenga imbibi zabyo, nk’ uko F24 yabitangaje.