Print

KNC yareze Rayon Sports muri FERWAFA ko ishaka kumutwarira umukinnyi ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2020 Yasuwe: 4376

Kuri uyu wa Kane tariki 9 Nyakanga 2020 nibwo KNC yandikiye FERWAFAko Rayon Sports iri guca mu gikari ikavugana n’abakinnyi bayifitiye amasezerno barimo Bola Lobota Emmanuel ufitiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe.

Ibaruwa Igira iti: "Tubabajwe n’imyitwarire y’Ikipe ya Rayon Sport yo kutwinjirira mu buzima bw’ikipe yacu ya Gasogi United FC aho barikugira ibiganiro mu buryo bunyuranije n’amategeko ku bakinnyi bacu dufitanye amasezerano batatumenyesheje bagamije mu gusenya ikipe yacu.

Nyakubahwa dufashe uyu mwanya tubamenyesha umwe bakinnyi Ikipe ya Rayon Sport irikuvugana nawe w’umu kongomani witwa BOLA LOBOTA Emmauel wasinyiye ikipe ya Gasogoi United FC amasezerano y’Umwaka umwe.

Ni muri urwo rwego tubandikiye tubamenyesha imyitwarire idahwitse y’ikipe ya Rayon Sports."

Mu minsi ishize nibwo Gasogi United yatangaje ko yaguze rutahizamu Bola Lobota hanyuma KNC amubatiza Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead.

Nyuma yo kumusinyisha,bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bumvikanye bavuga ko nta mukinnyi Gasogi United yabatwara ndetse ko batari ku rwego rwayo mu bigwi.

Gusinyisha Lobota birashoboka kubera ko Rayon Sports yasinyishije Guy Bukasa wahoze atoza Gasogi ndetse niwe wari wagize uruhare ngo yerekeze muri Gasogi United mbere y’uko asinya muri Rayon Sports.

Undi mukinnyi uzateranya aya makipe ni Kwizera Olivier wari umunyezamu wa mbere wa Gasogi United uherutse gusinyira Rayon Sports kandi yari yaremereye KNC ko azongera amasezerano y’umwaka umwe.

Rayon Sports yanasinyishije rutahizamu Manace Mtatu wahoze akinira iyi kipe ya Gasogi United.


KNC yareze ko Rayon Sports ishaka kumutwara Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead [BOLA LOBOTA]