Print

Umugabo yatemye abana 2 b’imyaka 6 abaziza guca ibigori mu murima we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2020 Yasuwe: 2777

Aba bana bo mu gace kitwa Kaplelwo muri Kenya ubu barwariye mu bitaro bya Sigowet aho umutobozi wungirije w’intara ya Kiptere witwa David Kipkurui yemeje ko aba bana bombi bakomerekejwe bikomeye n’uyu mugabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Robert Chepkwony yafatiye aba bana mu murima we arangije abjyana iwe abakomeretsa akoresheje icyuma aho ngo yemezaga ko ari kubahana ngo batazongera kwiba.

Abaturanyi b’uyu mugabo bumvise urusaku rw’aba bana mu nzu ye bahita bahurura baza kureba icyabaye,basanga aba bana baryamye mu maraso yabo bari kurira cyane.

Aba bantu bahise bajyanwa igitaraganya kwa muganga kugira ngo bitabweho cyane ko ngo bari bakomeretse cyane.

Uyu mugabo akimara kwangiza aba bana,yagerageje guhunga ariko abaturage baramufata baramukubita bamugira intere.

Nyuma yo kumugira intere,aba baturage bahise bamujyana kuri polisi ya Sondu arafungwa.