Print

Perezida Kagame yazamuriye amapeti abasirikare babiri bakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 July 2020 Yasuwe: 3850

Izi mpinduka zatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Frank Mutembe wagizwe Brigadier General, yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gasabo ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Brigade ya 408 ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu 2010 yari mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro i Darfur aho yari Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda zariyo.

David Kamu Kanamugire wagizwe Colonel, we yabaye Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga muri RDF.