Print

Rayon Sports yasabye APR FC kongera kuyitiza Sugira Ernest

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2020 Yasuwe: 1252

Mu minsi ishize umuvugizi wa APR FC,Kazungu Clever yatangaje ko Sugira agiye gushakirwa ahandi atizwa kugira ngo bamuhungishe inzara ya Rayon Sports yari yabuze amafaranga yo guhemba abakinnyi mu gihe cya Guma mu rugo.

Mu mezi abiri n’igice yakiniyemo Rayon Sports mbere y’uko imikino ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports ibitego bitatu muri shampiyona na bibiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko Ubuyobozi bwa APR FC bwabwiye Sugira Ernest ko atazayigarukamo ahubwo yashaka indi kipe akinira mu mwaka utaha w’imikino, ndetse yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports mu gihe ategereje no kureba ko kwerekeza hanze bishoboka.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko cyamenye kandi ko ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga, Rayon Sports yongeye kwandikira APR FC isaba kongera gutizwa Sugira Ernest.

Mu kiganiro uyu mukinnyi aheruka kugirana na IGIHE muri Werurwe, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe muri Rayon Sports.

Ati "Banyakiriye neza, ni ibintu byanejeje cyane."

"Ikintu nishimira muri Rayon Sports ni uburyo mbanye neza na bagenzi banjye ndetse n’izindi nzego zose zikubiyemo abayobozi, abafana n’abandi. Ndetse ukongeraho n’uko iyo wabanditsindiye badahwema kukwereka urukundo n’ibyishimo bibarimo."

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19 .

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC.

Sugira Ernest yavuye mu ikipe ya APR FC nyuma yo kutumvikana n’umutoza wayo Adil Mohammed ahanini bapfuye ko uyu rutahizamu atamuhaga umusaruro yifuza.