Print

Abifuza kuba abarimu bamenyeshejwe igihe bazakorera ibizamini

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2020 Yasuwe: 3152

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa 9 Nyakanga 2020, akaba yasubizaga uwari ubajije igihe ibyo bizamini bizakorerwa kuko itangira ry’amashuri ryegereje.

Yagize ati "Ni byiza ko hari abafite inyota yo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyabo binyuze mu burezi.Navuga ko hari ibizamini biteganyijwe mu cyumweru gitaha guhera tariki ya 14 Nyakanga 2020.Ni ibizamini bizakorwa n’abarimu bari barasabye kwinjira muri uyu mwuga mu kwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka ariko ntabwo byashoboye gukoreshwa,kubera ingamba zariho za Coronavirus."

Uyu muyobozi wa REB yavuze ko uburyo ibyo bizamini bizakorwamo byamaze koherezwa mu turere ndetse ngo nyuma y’ibyo bizamini hazashyirwa hanze indi myanya y’abashaka gukora ibindi bizamini kubera ko imyanya ihari ari myinshi ndetse no kugira ngo bahe amahirwe abatarabashije kwiyandikisha icyo gihe.

Yavuze ko ibintu byose biri gushyirwa ku murongo byihuse kugira ngo amashuri azatangire muri Nzeri abarimu bose bakenewe barabonetse cyane ko hari gahunda y’uko n’ibyumba by’amashuri biri kubakwa bigomba kuba byuzuye.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangiza gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22,505 mu gihugu cyose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, ari na yo mpamvu yo kongera umubare w’abarimu. Muri iyo gahunda hazubakwa kandi n’ubwiherero 31,932.


Comments

nzabarinda 11 June 2022

Kumenya niba ndi kurutonde rwabazakora


dukundane charlotte 8 October 2021

kumenya aho nzakorera nisaha nzakoreraho