Print

Kigali: Imwe mu midugudu yari muri Guma mu rugo kubera COVID-19 yakuwemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 July 2020 Yasuwe: 2275

Imidugudu yakuwe muri Guma mu rugo irimo uwa Gisenga, wo mu kagari ka Kigali,mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Uwa Ruganwa I wo mu kagari ka Kinunga mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro n’uwa Nyenyeri ariko mu gice cyo haruguru y’umuhanda cy’amasibo 19.Uherereye mu kagari ka Bwerankori,umurenge wa Kigarama muri Kicukiro.

MINALOC yasabye abatuye mu midugudu itakomorewe gukomeza kubahiriza Guma mu rugo ndetse isaba abayobozi b’inzego zibanze gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mbwiriza.

Tariki 25 Kamena 2020 nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyayigaragayemo.

Iyi midugudu ni uwa Kamabuye, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Zuba wo mu kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro, uwa Nyenyeri wo kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Rugano wo mu kagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo muri Kicukiro, uwa Kadobogo mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge na Gisenga mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari imidugudu ibiri n’igice ishobora kuvanwa mu kato mu minsi ya vuba kuko nta bwandu bushya bwa Coronavirus buhari.

Yagize ati “Dufite icyizere ko hari imwe muri iyo midugudu bigaragara ko nta barwayi tukibonamo ku buryo bishobora gutuma nitumara kubona neza imibare tukayiganiraho na Minaloc, hari imidugudu ibiri ishobora kuvanwa mu kato, n’igice cy’umwe nacyo kikavanwa mu kato hagasigara ikindi.”

Yakomeje agira ati “ Icyo kindi, ni umudugudu ubangikanye n’umudugudu wa Kamabuye na Zuba muri Gikondo Nyenyeri, uwo mudugudu rero ushobora igice kimwe kuguma muri Guma mu Rugo.”