Print

Ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi habonetse imirambo y’abantu 3

Yanditwe na: Martin Munezero 11 July 2020 Yasuwe: 7103

Iyi mirambo yabonywe n’Inkeragutabara zari ziri gutema ibihuru hafi y’imbibi z’u Rwanda n’u Burundi. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rweru buvuga ko imirambo ari iy’abasore bari mu kigero cyo hagati y’imyaka 25 na 30, bakaba basa nk’abishwe babanje gukomeretswa mu maso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Murwanashyaka Oscar yabwiye itangazamakuru ko ibimenyetso bahasanze bigaragaza ko abishwe biciwe mu Burundi bakaza kujugunywa mu Rwanda. Ati:

Hari ibimenyetso bifatika by’aho imibiri yakuruwe ivanwa ku ruhande rw’u Burundi mbere y’uko ijugunywa muri metero nkeya ku butaka bw’u Rwanda.

Murwanashyaka kandi yakomeje avuga ko bayibonye mu gitondo ahagana saa mbiri zo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga. Avuga ko nta kimenyetso na kimwe babonye kiranga iyi mirambo kuko bajugunywe bambaye ubusa buri buri, bityo uwabishe akaba yagerageje guhisha ko hagira ubamenya.

Bamwe mu baturage babashije kugera hariya, bavuze ko imirambo yari itarangirika ku buryo bigaragara ko bishwe mu rukerera, hanyuma uwabishe akabahajugunya mbere y’uko bucya.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abashinzwe gukora iperereza bageze hariya byabereye ngo basuzume inzira byanyuzemo ngo iyi mibiri igere mu Rwanda, na ho imibiri y’abishwe ikaba yahise ijyanwa mu bitaro bya Nyamata kugirango ikorerwe isuzuma.

Mu 2014 ni bwo ibikorwa nk’ibi byaherukaga kuba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, indi mirambo myinshi yabonywe ireremba mu mazi y’ikiyaga cya Rweru nyuma bikaza kugaragara ko ari Abarundi biciwe mu Burundi n’ubwo u Burundi bwo bwahakanaga buvuga ko ari iy’Abanyarwanda.