Print

Varane yasubije umuyobozi wa FC Barcelona wibasiye Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2020 Yasuwe: 2536

Uyu myugariro yabwiye abanyamakuru ko batajya bita ku rusaku rwo hanze y’ikibuga kuko ataribo bakoresha VAR ahubwo bakora akazi kabo.

Ibi uyu myugariro yabitangarije abanyamakuru nyuma y’aho Real Madrid yari imaze gutsinda ikipe ya Alaves bikayiha amahirwe menshi yo kwegukana La Liga cyane ko basabwa gutsinda imikino 2 gusa.

Yagize ati "Urusaku rwo hanze ntacyo rudutwaye.Ikituraje ishinga n’ugutsinda no gutanga ibyo dufite byose mu kibuga.Ntabwo tugenzura VAR ahubwo tuyobora imbaraga n’ubushake dutanga mu kibuga."

Perezida w’ikipe ya FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu,yatangaje ko VAR isigaye iri ku ruhande rwa Real Madrid cyane ndetse irimo kuyifasha kwegukana igikombe.

Uyu mugabo yabitangaje nyuma y’aho ikipe ye inyagiye Villarreal ibitego 4-1 ariko ikaba irushwana amanota 4 na Real Madrid hasigaye imikino 4 ngo La Liga 2019/2020 irangire.

Yagize ati “Narebye umukino wabo kuri San Mames kugeza igice cya kabiri kirangiye.Nararakaye cyane kubera ko dufite shampiyona ikomeye ku isi ariko VAR nyuma ya Coronavirus ikaba itarakoresheje ukuri.Yagiye ihindura ibikwiye kuva mu mukino kandi igafasha ikipe imwe.”

Real Madrid isigaje imikino 3 irimo gusura Granada,kwakira Villarreal.Izasoza isura ikipe ya Leganes.

Barcelona isigaje gusura Real Valladolid,kwakira Osasuna.Izasoza shampiyona isura Deportivo Alaves.