Print

Rayon Sports yategetswe kwishyura imishahara myugariro Runanira yirukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 July 2020 Yasuwe: 2449

Runanira Amza wari umaze amezi arindwi aguzwe, yirukanywe na Rayon Sports muri Gashyantare uyu mwaka, ashinjwa kumara igihe atagaragara mu kazi.

Ku wa 18 Kamena nibwo Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kahuje impande zombi nyuma y’uko Runanira Amza wari uhagarariwe na Me Uwineza Neema, atanze ikirego ku wa 2 Kamena asaba kwishyurwa miliyoni 18.4 Frw arimo kuba yarirukanywe binyuranyije n’amategeko, umushahara w’amezi abiri atahawe, uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri n’igihembo cya Avoka.

Mu urwo rubanza, Me Uwineza yavuze ko Runanira Amza yasibye imyitozo ya Rayon Sports kubera ko yari yaravunikiye mu myitozo y’ikipe y’abato yari yaroherejwemo ndetse yabimenyesheje umuganga mukuru w’ikipe nkuru ndetse yerekanye impapuro yivurijeho muri CHUK.

Munyakazi Sadate wari uhagarariye Rayon Sports abereye umuyobozi, yavuze ko “Uyu mukinnyi yafatiwe ibihano, akoherezwa kwitozanya n’ikipe y’abato ya Rayon Sports nyuma yo kwitara nabi ndetse imyitwarire ye ntihinduke ndetse akanga gutanga ibisobanuro yasabwe ku wa 13 Gashyantare.”

Munyakazi yasabye abagize Akanama Nkemurampaka kubanza kubaza ababishinzwe niba imishahara n’uduhimbazamusyi umukinnyi asaba atarabihawe koko ndetse nyuma avuga ko atabihawe, ariko avuga ko uduhimbazamusyi atari ibihumbi 75 Frw nk’uko Runanira yabivuze, ahubwo ari ibihumbi 50 Frw kuko buri mukino ubarirwa ibihumbi 25 Frw nk’uko biri mu masezerano.

Mu gufata umwanzuro, ku wa 2 Nyakanga, Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kanzuye ko amafaranga y’amezi 40 Runanira Amza yishyuzaga ndetse n’igihembo cya Avoka, nta gaciro bifite ahubwo Rayon Sports izamwishyura imishahara y’amezi abiri: Mutarama na Gashyantare, ingana n’ibihumbi 600 Frw kongera ibihumbi 50 Frw by’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri.

Aka kanama kanzuye ko kandi uyu mukinnyi agomba kuzabona umushahara we wuzuye kuko icyemezo cya Rayon Sports cyo kumukata 1/3 nta shingiro gifite hakurikijwe amasezerano impande zombi zagiranye.

Tariki 16 Kamerna 2019 nibwo uyu mukinnyi yasinye muri Rayon Sports avuye muri Marines FC. Tariki 25 Gashyantare 2020 nibwo Rayon Sports yamusezereye.

Source: RWANDA MAGAZINE