Print

Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye umubyeyi wa nyakwigendera Petero Nkurunziza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 July 2020 Yasuwe: 17242

Uyu mubyeyi wa Nkurunziza nawe byavugwaga ko arwaye mu minsi ishize bikarangira bibaye ibihuha,yakiriye mu rugo rwe umukuru w’igihugu n’umufasha we ndetse amafoto yafashwe yagaragaje bari kumugenera inkunga.

Kuwa 09 Kamena 2020,nibwo itangazo ryasohowe na Guverinoma ryatangaje ko Nkurunziza yapfuye ku wa 08 Kamena 2020,nyuma y’aho yarembye cyane hanyuma umutima we ugahagarara.

Itangazo ryagiraga riti :" Mu ijoro ryo kuwa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru,nibwo Perezida yumvise atameze neza ahita anyarukira ku bitaro bya Karusi kwivuza.Ku cyumweru yiriwe ameze neza ndetse anaganira n’abantu .

Ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru, umutima we urahagarara.Abaganga bagerageje kumuhembura bakoresheje ibyuma bimufasha guhumeka.Yakomeje kumererwa nabi abaganga ntibabasha kumurokora."

Amateka ya Perezida Nkurunziza

Pierre Nkurunziza yavutse tariki ya 18 Ukuboza mu mwaka wa 1964 i Bujumbura, amashuri abanza yayize i Ngozi. Se, Eustache Ngabisha, yatorewe kuba umudepite mu 1965, nyuma yaje kaba guverineri mu ntara ebyiri nyuma y’uko ahitanwa n’intambara yo mu 1972 yahitanye abarundi ibihumbi 400.

Nkurunziza yarerewe i Ngozi ndetse niho yatangiriye amashuri abanza hanyuma ayisumbuye ayigira Athénée muri Gitega.

Yagiye kwiga siporo muri Kaminuza y’u Burundi mu mpera za 1980.Yasoje amashuri mu mwaka wa 1990 aho mbere y’uko intambara itangira muri iki gihugu yigishaga siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991.

Kimwe n’urundi rubyiruko rw’Abahutu rwari rutewe ubwoba no kwicwa,yiinjiye muri CNDD-FDD mu 1995 nk’umusirikare. Nyuma yo kuzamuka mu mapeti, yagizwe Umunyamabanga wa CNDD-FDD mu 1998. Muri 2001 yatorewe kuyobora CNDD-FDD.Nubwo habaye ubushyamirane mu ishyaka,yongeye gutorwa muri 2004.

Nkurunziza yarashwe kenshi mu ntambara yari ishyamiranyije Abarundi ariko agakunda kurokoka ariyo mpamvu bamuhimbye akazina ka "Pita".

Muri 2003, yabaye Minisitiri w’Imiyoborere myiza muri Guvernoma y’Inzibacyuho ya President Domitien Ndayizeye.

Pierre Nkurunziza yatorewe kuba Perezida wa Republika y’Uburundi n’inteko y’abadepite tariki 19 Kanama 2005 arahira kuri 26 Kanama 2005.

Mu kwa Kane 2015 Pierre Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyamamariza manda ya gatatu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha. Abashyigikiye Nkurunziza bemeza ko Nkurunziza afite uburenganzira bwo kwiyamamaza kuko ubwo yatorerwaga kuba Perezida bwa mbere atatowe n’abaturage bose.

Hashize iminsi igera ku icumi abadashyigikiye ukwiyamamaza kwe bigaragambya, hari hamaze gupfamo 12. Ibihumbi byinshi by’abarundi byari bimaze guhungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda, Tanzaniya na Congokubera imidugararo.

Nkurunziza yari umurokore utabihisha kuko yavugaga ko yavutse ubwa kabiri, akaba yari anazwiho gukunda imikino cyane cyane ruhago ndetse no gutwara igare.

Yavukanye n’abavandimwe barindwi, babiri baguye mu ntambara yo mu 1993 abandi batatu baguye ku rugamba rwa CNDD-FDD. Yari asigaranye na mushiki we umwe.





Comments

iganze 13 July 2020

Iki ni igikorwa cy’ubumuntu, Imana ihe umugisha perezida mushya w’uburundi na madame we, n’uburundi. Ni abantu beke bagira ubu butwari.