Print

Ese Umusore aba akeneye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa? Yvette wo muri Filimi asobanuro ku baryamana batarashakana[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 13 July 2020 Yasuwe: 4996

Ahanini biterwa n’ubusabe bw’umusore uba wifuza kuryamana n’umukobwa akenshi yitwaje ikimenyetso cy’urukundo nubwo tutavuga ko n’abakobwa ntawutera iya mbere ngo asabe umusore ko baryamana.

Ibi bitera ingaruka nyinshi yaba ku musore cyangwa ku mukobwa harimo nko Kuryamana n’abantu benshi batandukanye ukitwa ikirara, Kuburirwa icyizere n’uwo muzabana, Kumva nawe ubwawe wiburira icyizere, Gutwara inda no kwandura VIH, Gucana inyuma ku bashakanye n’ibindi.
Mu kiganiro umunyamakuru wa Umuryango yagiranye na Umutoniwase Yvette usanzwe ari umukinnyi wa Film mu Rwanda ndetse wanagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda akaba n’umubyeyi yadutangarije ko atari ngombwa kuryamana ku bakundana batarashakana.

Yagize ati” Urukundo si ukuryamana, niba umuntu yifuza ko muryamana wowe utabishaka mureke agende kuko urukundo ni ibiganiro, ni ugusangira ibitekerezo ndetse ni no kwishima kandi kwishima si ugukora imibonano mpuzabitsina gusa .
Niba aricyo aba akurikiye iyo uri umukobwa ureba kure ubasha kubibona”.

Yakomeje ati” Ese Umusore aba akeneye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa? Kuki se ataba amukeneyeho ko bubakana ubuzima? Yego imibonano mpuzabitsina iba ikenewe ariko se niba umukobwa ashaka ko muzaryamana mumaze kubana kandi wenda igihe cyo kubana kegereje wabimwubahiye ugategereza”.

REBA HASI IKIGANIRO TWAGIRANYE


Comments

karekezi 13 July 2020

Abasore n’Abakobwa bagomba kwihangana,ahubwo bagakora ubukwe officially.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.