Print

Polisi yataye muri yombi Hamuli azira gukwirakwiza ibihuha ko yarenganyijwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 July 2020 Yasuwe: 3911

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Comissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko Hamuli Ruben ubusanzwe atuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali akaba yari yagiye mu karere ka Rubavu gufata amashusho y’ubukwe.

CP Kabera akomeza avuga ko Hamuri Ruben yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko atumva uburyo umuntu agura ikintu muri isoko yajya kukirya Polisi ikamufata ngo amanuye agapfukamunwa hanyuma ngo bamushyize mu modoka asanga amategeko yo kwirinda COVID-19 atakurikijwe.

CP Kabera ati “Ibyo Hamuli Ruben yanditse ntago ari ukuri ndetse biriya bifatwa nko gukwirakwiza ibihuha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga agamije kwangiza isura ya Polisi y’u Rwanda. Ubwabyo rero ni icyaha niyo mpamvu agomba kubikurikiranwaho”

Hamuli amaze kwerekwa ubutumwa yanditse yemeye icyaha ndetse anagisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’imyumvire mike ndetse n’umujinya kuko atatekereje ku ikosa yakoze ahubwo akumva ko abapolisi bamurenganyije. Yanavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwirengera mu kazi ke kugira ngo abakoresha be bamwohereje gufata amashusho y’ubukwe batazamufata nabi.

Hamuli yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).