Print

Reba umunyarwandakazi watwaye umutima Sarpong wakiniraga Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 13 July 2020 Yasuwe: 7377

Uyu mukinnyi amaze imyaka 2 mu Rwanda, muri Mata 2020 ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kumwirukana nyuma y’amagambo yatangaje atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI dukesha iyi nkuru, Michael Sarpong yavuze ko yumva yifuza gushaka umukobwa w’umunyarwanda.

Yagize ati“mu Rwanda narahishimiye, haba abakobwa beza ku mutima no ku mubiri, nibyo rwose nifuza ndamutse nshatse nashaka umukobwa w’umunyarwanda akazambera umufasha nta gihindutse.”

Akomeza avuga ko afite umukunzi ariko atifuza kuba yahita atangaza, gusa ngo ubukwe bwo ntiyavuga ngo buzaba igihe iki n’iki. Yagize ati:

Mfite umukunzi hano i Kigali, urumva ko kuba yambera umugore byoroshye. Izina sindikubwira kuko ubwo ni ubuzima bwanjye bwite. Ubukwe ubu sinakubwira ngo ni igihe iki n’iki ariko ndabiteganya kandi nzabana n’umunyarwandakazi.

N’ubwo yirinze gutangaza izina ry’umukunzi, gusa hari umukobwa amaze iminsi ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse anashyiraho amagambo y’uko bari mu rukundo.

Michael Sarpong, si ubwa mbere avuzwe mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi dore mu minsi ishize byavuzwe ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Asinah Erra ariko urukundo rwabo ntirurambe bakaza gutandukana.


Comments

rwamukwaya 14 July 2020

URUKUNDO rw’iki gihe ni mu gitanda bikagarukira aho.Cyanecyane kuli aba ba Stars.