Print

Impanuka ya Kajugujugu ya gisirikare muri Kenya yahitanye ubuzima bw’abantu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 July 2020 Yasuwe: 2164

Minisiteri y’ingabo ya Kenya yasohoye itangazo kuri iyi mpanuka ivuga ko iyo kajugujugu yari mu myitozo. Ati:

Iyi yari indege iri mu myitozo. harimo abapilote babiri ari nabo bavanywe ahabereye impanuka.

Iyi ndege ya Kajugujugu yo kurasana MD 530F yakorewe muri Amerika ikaba yakoze impanuka ahagana mu ma saa yina 10am za mu gitondo. Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana neza.

Amakuru avuga ko iyi ndede ari imwe mu ndege esheshatu zo mu bwoko bwa kajugujugu zo kurwannisha zakozwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika Kenya yabonye muri Mutarama uyu mwaka.

Zari mu cyiciro cya mbere cy’indege 12 za kajugujugu zo kurasisha byoroheje, ndetse no kwifashisha m’ubutasi zagombaga kugurwa bigamije kongera ingufu z’ingabo z’igihugu cya Kenya nyuma y’ibitero simusiga by’abarwanyi ba Al-Shabaab.