Print

Umwamikazi w’Ubwongereza yashyigikiye icyifuzo cy’u Rwanda cyo kwimurira inama ya CHOGM muri 2021 kubera COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2020 Yasuwe: 6476

Umwamikazi w’u Bwongereza yemeye ikifuzo cy’ u Rwanda ko iyi nama yazaba umwaka utaha guhera ku italiki ya 21 Kamena ubwo isi izaba imaze kumenya aho icyorezo cya coronavirus cyerekeza.

Kuwa 21 Mata 2020 nibwo byamenyekanye ko inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bihuriye mu muryango w’ibihugu wa Commonwealth izwi nka CHOGM, yari iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu yasubitswe.

Iyi nama izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020. Iyi nama yari igiye kuba ku nshuro ya 26.

Umuryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 bikoresha ururimi rw’icyongereza, yavuze ko gusubika iyi nama "ari ngombwa" kubera iki cyorezo,gusa hemezwa ko izabera i Kigali ku itariki izatangazwa.

Byari biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihugu birindwi n’ibihumbi 10,000 barimo minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ndetse n’igikomangoma Charles.

Ubwo iyi nama yari imaze gusubikwa,Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze Umuryango wa Commonwealth mu Mujyi wa Kigali, mu gihe icyorezo kizaba kimaze gutsindwa.

Umunyamabanga wa CommonWealth Hon. Patricia Scotland QC na we yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyahinduye amateka yacu muri iyi minsi. Hari abatakaje ubuzima, ubukungu buri gusubira inyuma, kandi imibereho y’abantu yangiritse. Biragoye kuba umuntu yamenya uko ibihe biri imbere bizaba bimeze."

“Tugomba kwitondera ibyago inama zihuza abantu benshi zishobora guteza. Uko ibintu byifashe ubu bisaba ko hafatwa ibyemezo bikomeye ariko bya ngombwa. Twifatanyije n’u Rwanda, kandi turashima ibihugu bigize umuryango wacu, by’umwihariko u Bwongereza, ku kuba bikomeje kudushyigikira n’ubufatanye bikomeje kwerekana muri ibi bihe bitoroshye. Niteguye kongera guhura n’abanyamuryango ba Commonwealth, amaso ku yandi, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”