Print

Irani yatangaje ko yishe maneko wa USA wakoraga muri Minisiteri y’ingabo yayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2020 Yasuwe: 3589

Gholamhossein Esmaili, umuvugizi w’urwego rw’ubutabera rwa Iran, yabwiye abanyamakuru ko Reza Asgari yishwe mu cyumweru gishize.

Bwana Esmaili yavuze ko Asgari yari yaratanze amakuru ajyanye na gahunda ya Iran y’uburyo ikora ibisasu bya misile akayaha ikigo cy’Amerika cy’ubutasi ku muhanga (CIA).

Hari nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016 avuye mu ishami yakoragamo rijyanye n’ubumenyi bw’ikirere.

Ntabwo yavuze igihe Asgari yafungiwe, igihe yaburanishirijwe cyangwa igihe yakatiwe igihano cy’urupfu.

Bwana Esmaili yatangaje iby’iryo yicwa rya Asgari ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye na Mahmoud Mousavi-Majd wahamwe n’icyaha cyo kuneka.

Yakatiwe igihano cy’urupfu kubera guha amabanga CIA n’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rwa Israel (MOSSAD), ajyanye n’aho ingabo za Iran ziherereye muri Syria.

Ntacyo abategetsi b’Amerika bahise batangaza ako kanya ku iyicwa rya Asgari.

Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize, minisiteri y’ubutasi ya Iran yatangaje ko yataye muri yombi abantu 17 bashinjwa gukusanya amakuru kuri gahunda yayo ya nikleyeri no ku gisirikare, babikorera CIA.

Iyo minisiteri yavuze ko bamwe bishwe ariko ntiyatangaza amazina yabo.

Perezida Donald Trump w’Amerika yamaganye ibyo byatangajwe n’iyo minisiteri, avuga ko "nta kuri na busa" kurimo.

Mu kwezi kwabanje - kwa gatandatu - muri uwo mwaka ushize, Jalal Hajizavar wahoze akora muri minisiteri y’ingabo ya Iran yarishwe, amaze guhamwa no gukora ubutasi.

Bivugwa ko Hajizavar yiyemereye ko yari yarahawe amafaranga kugira ngo akorere ubutasi CIA.

BBC