Print

Umusore mwiza udafite amafaranga ntacyo avuze-Ibitekerezo by’abakobwa bo mu Rwanda bakina Filime

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 14 July 2020 Yasuwe: 5068

Akenshi usanga biterwa n’urukundo rw’amafaranga ku bakobwa ahanini aba adafitwe n’abasore umukobwa agahitamo gukundana n’umugabo ukuze uzamuha amafaranga.

Gusa ku ruhande rw’abakobwa nubwo badahakana gukurikira amafaranga ariko hari abatanga ingero ko umugabo ukuze aba adatesha umutwe nk’umusore ushobora kukubaza ngo wiriwe he ko nakubuze kuri telephone, urikumwe nande n’ibindi nk’ibyo.

Ku ruhande rw’amafaranga hari abakobwa baganiriye n’umunyamakuru wa Umuryango bamutangariza ko amafaranga ariyo yambere kuruta ibindi byose.
Uwitwa Gogo usanzwe ari n’umukinnyi wa Filimi ubutumwa bugufi yagize ati” Man uziko amafaranga ariyo akora kuri iki gihe? Ubwo se waza undataho ubwiza n’amafaranga ufite bikaba bimaze iki? Amafranga niyo yambere”.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba atajya atekereza ahazaza h’abana be ngo atekereze kuzashakana n’umugabo mwiza kugirango azabyare abana beza maze abyamaganirakure avuga ko ikimuraje inshinga ari amafaranga.

Ati” Nonese nimubyara ari mwiza ntacyo mfite cyo kumuha azarya umusatsi wanjye? Cyangwa azarya ubwiza yakuye kuri njye na se?”.

Uwitwa Ester we yagize ati” Byaterwa n’uko mpagaze, mbaye nta mafaranga mfite nakurikira ufite amafaranga kabone n’ubwo nta buranga yaba afite, noneho nyuma yamara kuyampa nkashingamo aka Business nyuma wenda nkabona gusanga uwo w’uburanga ariko hari icyo mfite.

Gusa uwo nawe amaze kabiri nta mafaranga azana yacaho akagenda.

REBA HASI IKIGANIRO TWAGIRANYE