Print

Rwamuganza na bagenzi be 5 bakekwaho kunyereza miliyari 2 FRW za Leta barafungwa iminsi 30 y’Agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 July 2020 Yasuwe: 1399

Uru rukiko rwemeje ko Rwamuganza n’aba bagenzi be 5 bakomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, kubera ko baregwa kunyereza arenga miliyari 2Frw ya Leta.

Serubibi Eric yahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire (RHA), Kabera Godfrey yari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse na Rusizana Aloys, umushoramari wagurishije inzu na Leta ari nayo ntandaro y’ibyaha bashinjwa.

Bakekwaho ibyaha bitatu birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta.

Kuri uyu wa Kane bitabye urukiko ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha bashinjwa byakorewe ku isoko ry’inzu yaguzwe igahendesha Leta aho yaguzwe 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

Iyi nzu kandi ngo yaguzwe akanama gashinzwe gutanga amasoko katabizi, ndetse igurwa habanje kuba imishyikirano hagati y’abatanze isoko n’abapiganye bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uko ikibazo cyatangiye

Serubibi Eric wayoboraga Rwanda Housing Authority (RHA) yavuze ko ikibazo cyatangiye muri Werurwe 2018, ubwo yabwirwaga n’uwari Minisitiri w’Ibikorwa remezo Musoni James ko Urwego rushinzwe iperereza (NISS) gikeneye inzu yo gukoreramo yacyo bwite kandi ko ikwiriye kuboneka vuba.

Abo muri NISS ngo baje kugaragaza ko hari ahantu babonye inzu nziza iri ahantu heza, bajya kuyirambagiza, mu bagiye hakaba hari harimo na Rwakunda Christian wari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra.

Hasabwe gukorwa igenagaciro ry’iyo nzu, umugenagaciro wa mbere asanga inzu ikwiriye miliyari 7.6 Frw. Icyakora, abunganira Rwamuganza na Rwakunda, bavuga ko iryo genagaciro ryakozwe inzu itari yuzura kandi rishingiye gusa ku gaciro k’ibigize inyubako gusa hatitawe ku kuba nyirayo ari umucuruzi ukeneye no kunguka.

Hagiye hakorwa inama zahuje abari bahagarariye Leta barimo uruhande rwa Mininfra, Minecofin na RHA kugira ngo bumvikane na rwiyemezamirimo we washakaga kubona miliyari 14 Frw.

Serubibi n’umwuganizi we bavuga ko ibyavugirwaga muri izo nama zose raporo zahabwa abaminisitiri barimo uwa Mininfra na Minecofin.

Rwakunda mu nyandikomvugo mu bushinjacyaha ngo yasobanuye ko Minisitiri w’ibikorwa remezo yari yamusabye ko iyo nzu yaba yabonetse mu gihe kitarenze amezi atatu kugira ngo NISS itangire kuyikoreramo ngo ive mu bukode buhendesha Leta.

Yaba Serubibi, Rwakunda na Rwamuganza bavuga ko inama ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko zabaga zigamije kugambana n’uwahawe isoko, ngo si ko biri kuko bazijyagamo babisabwe na ba Minisitiri w’Ibikorwa remezo n’uw’Imari n’Igenamigambi kandi bavagayo bagatanga raporo, bityo ko batakabaye bakurikiranywe kandi hari ababaga babatumye.

Tariki 18 Gicurasi 2018 nibwo habaye inama ya kabiri yahuje abari bahagariye Leta na rwiyemezamirimo ndetse n’abagenagaciro ari nayo yemerejwemo ko Leta izishyura miliyari 9.8 Frw.

Rwakunda n’abamwunganira, bavuga ko mbere yo kwemeza miliyari 9.8 Frw by’agaciro Leta yagombaga kwishyura rwiyemezamirimo, babanje kujya mu Mujyi wa Kigali kureba izindi nzu zitandukanye Leta yagiye igura n’agaciro yaziguze kugira ngo barebe niba rwiyemezamirimo atari kubahenda.

Bagiye no muri banki gushaka umwenda rwiyemezamirimo ayibereyemo ngo bamenye neza niba atari yo mpamvu ari kwaka amafaranga menshi. Amakuru bakuye kuri iryo perereza ngo ni nayo bifashishije bumvikana na rwiyemezamirimo, biza kurangira bemeranyije miliyari 9.8 Frw.

Me Nkundabarashi Moise wunganira Rwamuganza, yavuze ko iryo genzura babanje gukora bareba uko izindi nzu za Leta zagiye zigurwa, ryagaragaje ko nta gahendo karimo. Ibyo babishingira ku kuba inzu yagurwaga iherereye ku Kacyiru, agace gafatwa nk’akihagazeho mu biciro by’ubutaka muri Kigali, nyamara ngo hari izindi nzu Leta yagiye igura igatanga akayabo kandi ziri ahantu utagereranya na Kacyiru.

Batanze urugero rw’inzu ikoreramo Minisiteri y’Ubuzima yaguzwe arenze ayo batanze kuri iyo kandi iri muri Kicukiro, ahantu hatanganya agaciro na Kacyiru.

Ikindi abaregwa bagaragaje ni uko ibyakorwaga byose byabaga bifite inyandiko zibigaragaza ariko ubushinjacyaha bukaba butabyitaho.

Bavuga ko iyo biba akagambane no kudakorera mu mucyo inama zitajyaga gukorerwa mu nyubako za Leta ngo na raporo zihabwe abayobozi bakuru muri Leta. Bavuga ko ahubwo abaregwa bagerageje ibishoboka byose ngo Leta idahendwa.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yaje kuva muri icyo kibazo, igiharira Ikigo gishinzwe Imyubakire (RHA) ngo abe aricyo gitanga isoko ryo kugura iyo nzu.

Serubibi avuga ko iryo soko ryatanzwe mu Ukwakira 2018 ariko babanza gusaba ko ryatangwa nta piganwa ribayeho kubera ubwihutirwe bwaryo, barabyemerewa nkuko amategeko y’imitangire y’amasoko ya Leta abiteganya.

Nyuma yo gutanga isoko, akanama gashinzwe amasoko muri RHA kaje kwemeza ko inzu ya Rusizana igurwa kuri miliyari 9.8 Frw nkuko inama zari zabaye muri Gicurasi zari zabyemeje.

Umushinjacyaha avuga ko habayeho akagambane no kugendera ku byakorewe mu nama yari irimo Rwamuganza, Rwakunda, Serubibi n’abandi yo muri Gicurasi, bagashyira igitutu kuri ako kanama ngo kemeza ibyo bemeje.

Abaregwa babihakanye, bavuga ko ntaho bigaragara ko bashyize igitutu ku kanama gatanga amasoko muri RHA, dore ko nka Rwamuganza na Rwakunda bavuga ko uruhare rwabo rwagarukiye mu nama yabaye muri Gicurasi 2018, ibindi batari babirimo. Ikindi ngo akanama kemerewe kugendera kuri raporo yakozwe n’abagenzuzi cyangwa kakayanga.

Abaregwa kandi ntibumva uburyo inama zo kumvikana na rwiyemezamirimo zagiye ziba hari abandi bantu bari mu nzego za Leta, ariko ubu bo bakaba badakurikiranwa ahubwo bamwe barahindutse abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Abaregwa n’ababunganira kandi bavuga ko ibyaha bashinjwa bishingiye ku nama yabaye muri Gicurasi, nyamara amategeko ahana ibyo byaha yaragiyeho muri Nzeri 2018.

Me Nkundabarashi yavuze ko mu mategeko ntaho itegeko rihana icyaha cyabaye mbere y’uko itegeko rigihana ribaho.

Rwamuganza Caleb yireguye avuga ko kuba ashinjwa akagambane no guhendesha Leta bitumvikana, nyamara yarakoze ibishoboka byose ngo amafaranga Leta yagombaga kwishyura agabanyuke.

Yatanze urugero rw’aho ku zindi nzu Leta yagiye igura, iyo hazagamo kwishyura mu bice bibiri hakabaho ubukererwe, Leta yishyuzwaga inyungu. Yavuze ko hari n’aho Leta yaguze inzu n’ikindi kigo cyayo, ikererewe yishyuzwa inyungu.

Rwamuganza yavuze ko we icyo yacyirinze nubwo Leta itari ifite amafaranga yo kwishyura ingunga imwe, ariko ngo bari bumvikanye na rwiyemezamirimo kutazishyuza inyungu z’ubukererwe zashoboraga kugera kuri miliyoni 750 Frw.

Ikindi bavuze ni uburyo bashinjwa guhendesha Leta ariko ntihagaragazwe inyungu bari bafite mu kuyihendesha, wenda ngo hagaragazwe ruswa yaba yaratanzwe bamaze kuyihendesha.

Kuba hari bamwe mu bitabiriye inama ya tariki 18 Gicurasi 2018 bavuga ko Rwamuganza ari we wabashyizeho igitutu ngo basinye bemera igenegaciro rya kabiri, uregwa arabihakana akavuga ko mu nyandikomvugo y’uwo munsi ntaho bigaragara ko basinyishijwe ku ngufu.

Abaregwa basabye kurekurwa bakaburana bari hanze kuko ibyo bashinjwa nta bimenyetso bigaragara, kandi ibyakozwe byose bikaba byarubahirije amategeko binazwi n’inzego zabaga zibakuriye.

Bemeye no gutanga ingwate kugira ngo barekurwe, abandi batanga abishingizi. Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kuba abaregwa bashinjwa guhombya Leta miliyari ebyiri, abashaka kurekurwa by’agateganyo ngo bakabaye batanga miliyari eshatu z’ingwate, ku buryo batorotse Leta itahomba.\

Source: IGIHE