Print

Urayeneza uhagarariye ibitaro na kaminuza bya Gitwe n’abo bareganwa bagiye gukomeza gufungwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2020 Yasuwe: 1251

Ni umwanzuro w’urukiko mu bujurire watanzwe n’abaregwa, bavuga ko batishimiye icyemezo cy’urukiko rwa mbere ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Urayeneza uhagarariye ibitaro bya Gitwe mu buryo bw’amategeko, yatawe muri yombi ku wa 14 Kamena 2020, we hamwe na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Ni ibyaha bifitanye isano no kuba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye mu bitaro ahagarariye, bikaza gukekwa ko yahishiriye amakuru ntavuge ko ihari kandi abizi.

Abaregwa bose bahakana ibyaha bashinjwa.

Urayeneza yasabaga kurekurwa atanze ingwate kubera ko afite uburwayi afite bw’umuvuduko w’amaraso, Ubushinjacyaha buvuga ko nta ngwate yatanga inganya agaciro n’ubuzima bw’abantu biciwe i Gitwe. Bwanavuze ko arekuwe yabangamira iperereza.

Source: IGIHE