Print

Bobi Wine yongeye anenga uburyo buzakoreshwa mu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda muri 2021

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2020 Yasuwe: 653

Mu igihe ishyaka NRM riri kubutegetsi ryishimiye ubu buryo buzakoreshwa mu kwiyamamaza nko kugeza imigabo n’imigambi y’umukandida waryo binyuze mu itangazamakuru(Video-conference ,Zoom ….).

Ibi Bobi Wine yabivuze mu ntangiriro z’ iki cyumweru ubwo yagiraga ati “ Turimo turarwana kugihugu cyacu kugirango cyongere kugarura isura nshya aho bamwe mu ba nya Uganda bafashe Uganda bakayigira nk’ikigo cyabo cyigenga kandi bakaba biteguye kugirira nabi uwagerageza kuza mu butegetsi bwabo”.

Uyu muhanzi waje guhinduka umunyapolitiki yakomeje ashimangira ko intego PPM ari uguharanira abaturage bose bagira uburenganzira bungana muri gahunda zibera mugihugu cyabo.

Bobi wine kandi yaboneyeho umwanya wo kunenga Minisitiri w’ Ubuzima muri Uganda, Dr.Jan Ruth Aceng ubwo mu mpera z’ icyumweru gishize yagaragaye ahantu mu ruhame mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye atambaye agapfukamunwa.

Iyo myitwarire ya bamwe mu bayobozi ba NRM ikomeje kuraza inshinga opozisiyo bigatuma ivuga ko ayo matora ateguwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga atazaba ari amatora akozwe mu mucyo.