Print

Burundi:Umwana wavukanye imitwe 2 yavuwe arakira bigizwemo uruhare n’umugore wa Perezida

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2020 Yasuwe: 3095

Uyu mwana wari waravutse afite imitwe ibiri yitwa Nzoyikorera Daniel yabazwe neza ndetse arakira ku bufasha bw’umugore w’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye.
.
Uyu mwana wavukanye imitwe ibiri yakorewe opération ku bitaro bya Kibimba, biri muri komine Giheta mu ntara ya Gitega.Uyu mwana yavukiye ku bitaro Roi Khaled I Bujumbura.

Umufasha wa Perezida yasuye uyu mwana kuri iri Vuriro Nzoyikorera yavukiyemo,yiyemeza kumufasha kugira abagwe ndetse byagenze neza.

Mu minsi ishize,Angélique NDAYISHIMIYE yagaragaye ku bitaro bya Hopital Roi Khaled guhemba umubyeyi wibarutse abana 3.

Angélique Ndayubaha, uretse kuba ari umufasha w’Umuyobozi Mukuru w’igihugu cy’uburundi, yatangije ishyirahamwe ryitwa Femme Intwari ribarizwamo abagore b’abahoze mu nyeshyamba za CNDD-FDD, rikora ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’umugore no kubaka ubushobozi bwe, by’umwihariko hibandwa ku bagore batishoboye, akaba kandi akaba aribereye Umuyobozi mukuru.