Print

Uwo nafataga nka musaza wanjye yanteye inda none ntakinyikoza ntashaka no kumvugisha-Mbigenze Nte?

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2020 Yasuwe: 3077

Uyu mukobwa yaryamanye n’umuhungu umeze nka musaza we amutera inda none ntakimwikoza. Mu magambo ye uyu mukobwa yagize ati

" Papa wanjye yarapfuye biba ngombwa ko mama ashaka undi mugabo, birumvikana najyanye na mama kuri uwo mugabo yari amaze gushaka ntiyari kunsiga njyenyine, tugeze kuri uwo mugabo nahasanze undi mwana w’umuhungu w’uwo mugabo undusha imyaka 2 babana bonyine muri iyo nzu.

Tukihagera twahise tuba umuryango w’abantu bane , Uwo mwana w’uwo mugabo twabanye aho ndetse ndamukunda cyane nawe akagaragaza ko anyishimiye ku buryo bwo hejuru, Gusa uko kumukunda nta kindi cyari kibyihishe inyuma namufataga nka musaza wanjye ndetse n’ababyeyi bacu batubwiye ko tugomba kubana nk’abavandimwe kandi tukumvikana.

Igihe cyaje kugera tukajya dusigarana mu rugo twenyine ababyeyi bacu bagiye ku kazi, Ibi byatumye tubona umwanya uhagije wo kuganira, ndetse tukisanzuranaho bihagije. Twagiraga umwanya uhagije wo kureba ama filime, Gusa ikintu cyatubanye ikibazo ni aya mafilime kuko hari aho twageraga hakazamo ibintu bidutera irari ry’ubusambanyi muri aya mafilime twarebaga.

Ndabyibuka rimwe twarebanye filime kwihangana biratunanira sinamenyeye igihe uwo nafataga nka musaza wanjye yangiriye hejuru ubwo duhera ubwo dutangira gukora ibyo tutatekerezaga hagati yacu. Kuva icyo gihe twahise tubifata nk’umuco ababyeyi bacu bamara kugenda tukumva turasubijwe tugahita dutangira kwiryamanira.

Mu minsi mike nibwo namenye ko nasamye mbimukojeje mbona arahindutse ndetse arakonje cyane ananirwa no kugira icyo ansubiza. Kumuvugisha kuko mbona atakibikeneye mwoherereza na ka message ntansubize, none ubu ndi kwibaza icyo nakora cyanyobeye, Ese ko mbona uwanteye inda atakinyikoza negere ababyeyi bacu mbabwire ibyambayeho ? Ese ubu nabahinguka he mbabwira ibintu nk’ibi ?, Ese ko mbona uwanteye inda adashaka kumvugisha n’iki anshinja ? abona se arinjye wabigizemo ubururangare kugira ngo ntware inda ?

Mungire inama rwose ubu byanyobeye ndabona nenda gusara kubera ibibazo byinshi biri kundwanira mu mutwe ndumva nanjye ubwanjye niyanze".


Comments

17 July 2020

Ihangane witegure kuba umubyeyi kuko mwaguye mu makosa igihe mutangira kureba film z’urukozasoni . Gusa na none itegure kubiganirizaho mama wawe atazatungurwa umubwize ukuri. Ku zindi nama wampamagara kuri 0780882801. Imana ikube hafi


hodali 15 July 2020

Mukobwa,uramenye utaziyahura nk’abandi bamwe.Ibyabaye byatewe nuko mwarebye Porno.Iyi mburagasani isenya ingo nyinshi kandi igatuma abasore n’inkumi basambana.Ni iki wakora rero?Bibwire ababyeyi banyu.Menya ko abagabo benshi iyo mubahaye "ibyo bashakaga",birangiriraho.Akenshi ntibongera kubakunda.Cyanecyane iyo babateye inda.Ihangane uzayibyare.Ntuzayikuremo.Nk’umukristu,ndagusaba ko washaka umuntu mwigana ijambo ry’imana kandi agusanze iwanyu.Ujya ubona abantu mu nzira bagenda babwiriza.Uzashakemo umukobwa cyangwa umugore umwe mwigane bibiriya.Birashoboka ko uzabona umugabo ugukunda.Wagombaga kwirinda kurebana porno n’uriya muhungu.Uyirebye wese arabishaka.Niko bigenda.