Print

Zambia yamaganye yivuye inyuma ibyo ’Sankara’ yashinje Perezida wayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 July 2020 Yasuwe: 1140

Ku wa mbere w’iki cyumweru mu rukiko rw’i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, Callixte Nsabimana ’Sankara’ atangira kwiregura, yavuze ko perezida wa Zambia yahaye ubufasha umutwe yari abereye umuvugizi.

Bwana Nsabimana yavuze ko biciye ku bucuti Perezida Edgar Lungu afitanye na Paul Rusesabagina - utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda - uwo mukuru wa Zambia yahaye umutwe wa FLN $150,000 yo kubafasha mu bitero uyu mutwe wagabye ku Rwanda.

Paul Rusesabagina ntacyo yatangaje ku byavuzwe na Bwana Nsabimana mu rukiko.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru wa Zambia rigira riti: "Turifuza guhakana ibi byavuzwe no gushimangira ko ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro".

Iri tangazo rivuga ko imibanire y’u Rwanda na Zambia ikomeje kuba myiza.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2019, ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, Nsabimana yavuze ko umutwe wa FLN wahawe ubufasha mu buryo bunyuranye na leta ya Uganda n’iy’u Burundi, ibyo ibi bihugu byahakanye mu bihe byashize.

Bwana Nsabimana azagaruka mu rukiko tariki 10/09, akomeza kwiregura ku byaha 17 aregwa, byinshi muri byo avuga ko yemera.

Leta ya Zambia n’u Rwanda bafitanye umubano mwiza cyane ko iki gihugu cyiyemeje gushyira ingufu nyinshi mu gufata no kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya cyangwa bihishe ku butaka bwacyo.

Zambia yabaye Igihugu cya mbere cy’Afurika kemeye gukorana n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri icyo Gihugu.