Print

Perezida Evariste Ndayishimiye yasabwe gutandukanya imikorere ye n’iya nyakwigendera Pierre Nkurunziza

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2020 Yasuwe: 4808

Uru rwego rwabitangaje ruvuga ko rugamije kubona Perezida Ndayishimiye ahindura imikorere akayitandukanye n’ uwo yasimbuye bivugwa ko yagiye ahohotera abatavuga rumwe nawe.

Byanavuzwe kandi ko nubwo Prezida Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora y’ umukuru w’ igihugu yabaye muri Gicurasi 2020 habayemo kwiba amajwi no gucinyiza abanyapolitiki bo muri opozisiyo.

Ni muri urwo rwego, Prezida Evariste Ndayishimiye yibukijwe ko agomba gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije amahanga ndetse n’ abarundi mu ijambo yashikirije ubwo yarahiriraga gutangira kuyobora igihugu.

Gucyura impunzi ziri mu mahanga yose hatirengagijwe abatavuga rumwe na CNDD/FDD bityo abarundi bose bakisanga mu buzima bw’ igihugu cyabo nta n’ umwe wigigejweyo.

Uru rwego rwa ONU rushinzwe amaperereza kandi rwatangaje rukomeje gukurikiranira hafi ko Prezida Ndayishimiye azakomeza gukora nk’ uko nyakwigendera Pierre Nkurunziza yakoraga.

Ibi uru rwego rwabikomojeho nyuma yo gusanga ko nta tandukaniro na rimwe rihari hagati ya Leta ya Ndayishimiye n’ iya Nkurunziza.

Ibi babishimangiye kubera y’ uko hari abayobozi benshi bakoranaga na Nkurunziza bakomeje gukorana n’ umusimbura we mu gihe benshi muri abo bari ku rutonde rw’ abashakishwa ndetse batanemerewe kugera mu bihugu biteye imbere.

Uru rwego na none rwasabye Perezida Ndayishimiye kwihutira kwakira urwego rwa Loni rushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi bitewe ni uko uru rwego rwakagombye gutanga raporo yarwo muri Nzeri 2020.

Prezida Nkurunziza yirukanye urwo rwego mu gihugu igihe rwarimo rukurikirana ubwicanyi bwarimo buhabera kuva muri 2015 ubwo hategurwaga imyigaragambyo imwamagana ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora manada ya 3 .

Nubwo bimeze bityo, urwego rwa ONU rushinzwe iperereza rwishimiye kuba prezida mushyashya yagerageje guhagurukira gukumira Covid-19.


Comments

masengesho 16 July 2020

Ndayishimiye nawe avuga ko ari "umurokore" nka Nkurunziza.Nyamara nibo bakuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi.Ntabwo waba umurokore ngo ube n’umunyapolitike.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshya,ubwicanyi,amatiku,amanyanga, amacakubiri,amacenga, Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.