Print

Hoteli zo mu Burundi zatangiye kugabanya abakozi bikanga Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 15 July 2020 Yasuwe: 1792

Imwe mu mahoteri akomeye mu Ntara ya Ngozi imaze kwirukana abakozi bagera kuri 5. Ayo makuru avuga ko byose birimo guterwa n’uko bagenzi bagana iyo hoteri ikomeye bagabanutse rugero rukomeye.

Amakuru atugeraho avuye I Ngozi atangaza ko ayandi mahoteri yo mu mujyi atirukanye abakozi ahubwo yafashe gahunda yo gutangira kubagabanya ngo kugeza igihe ibintu bizasubira mu buryo.

Aya makuru avuga ko Umujyi wa Ngozi umaze kugaragaramo abantu batanu banduye icyorezo Covid-19 mu gihe hari n’ andi makuru yakomeje kwemeza ko muri uyu mujyi hari n’ abantu bahitanywe n’ iki cyorezo ariko Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano yanze kugira icyo itangaza.

Aba bantu bavugwa ko bapfuye ni abagabo bari bafungiye muri Gereza Nkuru ya Ngozi, nk’ uko tubikesha VOA yatangaje iyi nkuru.

Mu gihe mu Rwanda hashize amezi arenga ane Leta yatangiye gufata ingamba zikomeye mu gukumira ikwirakwiza ya COVID-19 mu Burundi nta n’ ukwezi kwari kwagera ubuyobozi butangiye gukangurira abaturage ububi bw’ iki cyorezo.