Print

Ifi idasanzwe ifite amenyo n’iminwa bimeze neza nk’iby’abantu yateje ururondogoro[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2020 Yasuwe: 4491

Vuba aha, havumbuwe ifi idasanzwe ifite amenyo ameze nkay’abantu, ndetse n’isura yayo idasanzwe yatumye imenyekana cyane kuri enterineti mugihe gito. Amafi afite amenyo asa neza nay’abantu ndetse n’ibindi bintu bisa neza nkiby’abantu, nk’iminwa hamwe no ku munwa wose.

Iyi fi ifite isura idasanzwe yabonetse muri Malaysia. Umukoresha wa twitter ukoresha izina rya RaffNasir yabonye aya mafi atangazwa cyane n’imiterere yayo nkandi ntawe bitatangaza. Akiyabona ntiyabashije kwihangana kuko yihutira kumurikira isi ya twitter ukubaho kw’aya mafi afite amenyo asa n’ay’abantu ndetse n’ibindi bibaranga.

Yashyize kuri Twitter amashusho abiri y’aya mafi yerekanaga neza imiterere yayo idasanzwe.

Igisubizo yakiriye cyari gitangaje, abantu rwose batunguwe mu buryo bugaragara bwo kubona ikiremwa kitigeze kiboneka-nk’iki, cyarabatangaje rwose. Mugihe gito gito, agishyiraho aya mafoto, tweet ye yahise isangizwa inshuro zirenga 8000 n’ibitekerezo, hamwe n’ibihumbi 14 by’abayikunze.

Ariko reka tubabwire ko atari ibintu bishya byavumbuwe. Aya mafi yitwa Triggerfish, mubusanzwe ushobora kubona aya mafi mu mazi y’uburasirazuba bwa Aziya y’Epfo. Ariko, ntabwo ari ibisanzwe nko ku bundi bwoko bw’amafi busanzwe buzwi.

Amashusho y’amafi nk’iyi yo hejuru nayo yatumye abantu benshi hirya no hino ku Isi bakora amashusho menshi yatunganijwe mu buryo bwa photoshop, aho bagereranije amafi nk’abantu basangiye ibintu bimwe.

Ntabwo aribwo bwa mbere isi yatungurwa no kuvumbura ikiremwa kidasanzwe kandi gteye amatsiko, kandi ntitwavuga ko aribwo bwanyuma.