Print

Umukobwa twahuriye kuri Facebook yangize imbata y’igitsina ansambanya umunsi ku wundi- NKORE IKI?

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2020 Yasuwe: 11499

Dore ubutumwa bwe uko buteye:

Muraho neza mwebwe basomyi namwe bayobozi b’ikinyamakuru UMURYANGO? Njya nkunda gusoma inkuru zanyu kenshi ndetse n’inama mugira abantu nkumva zuje inyigisho ari nayo mpamvu mfashe iyambere nkabagana ngo mumfashe kwigobotora mu gatego natezwe n’uwo twakundanye kamaze kungira umunyantege nke imbere y’igitsina gore.

Ndi Umusore w’imyaka 21 warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017. Nakundanye n’umukobwa mu mwaka ushize duhujwe n’imbuga nkoranyambaga arankunda bikabije gusa njyewe kuko nari umusore ukunda abakobwa benshi kumbwira ko ankunda numvaga ari nko kumbwira mwaramutse kuko nabibwirwaga na benshi batandukanye.

Yaje kwigarurira umutima wanjye uko angaragariza ko ankunda kenshi nanjye amarangamutima akazamuka nkumva mugiriye impuwe bikabije nuko nanjye ntangira kumukunda buhoro buhoro biza gufata indi ntera nisanga nta wundi mukobwa naha umutima wanjye uretse uwo mwari utagira uko asa.

Mu by’ukuri mbabwiye ko nigeze mbonana n’uwo mukobwa amaso ku maso naba mbabeshye kuko isura ye nyizi ku mafoto yashyiraga kuri Facebook n’ayo yanyohererezaga kuri WhatsApp nyamusabye.Yewe nawe ntaransha iryera usibye amafoto yanjye abona gusa ku mbuga nkoranyambaga twahuriyeho.

Bijya gutangira twari turimo kuganira kuri Telefone maze ambwirako iryo joro ampaye uburenganzira bwo gukoresha umubiri we icyo aricyo cyose nifuza. Nanjye mu kwihagararaho ndabimwemerera aza kunsaba ku musoma kuri Telefone mubwira ko ntajya mbikora kuko ari ibikorwa byuje ubujiji gusoma umuntu mutari kumwe maze we arambwira ngo reka mbyikorere. Yaratangiye arivugisha nk’umuntu uri mu gikora cy’imibonano mpuzabistina nanjye bitangira ku nkurura ku rwego rwo hejuru nyuma aza kunsaba ko nakuramo imyenda yanjye, kuko ubushake bwari bumaze kumbana bwinshi narabikoze maze ansaba kwikinisha nkoresheje ikiganza cyanjye ambwira aho arimo kunkoza ku bice by’umubiri we maze nanjye ndabikora.

Kuva icyo gihe nabaye imbata yo kwikinisha kubera uwo mukobwa ku buryo niyo ndaye ntamuvugishije ngo abinkorere numva ndaye nabi kuko nta munezero ndarana. Gusa nyuma y’aho ntangiriye gukora ayo mahano nsigaye ndibwa cyane mu mpyiko ndetse n’umugongo urandya bikabije, Ese nkore iki ngo mbashe kwikura muri ibyo bikorwa by’urukozasoni binyugarije? Dore ko niyo musabye ko tubihagarika ambwirako anshaka cyane kandi adashobora gusinzira tutabonye?
Ese Mureke nubwo mukunda cyangwa?? Ni ukuri mungire inama kuko bitabaye ibyo ubuzima bwanjye burarangirira aho sinzi niba yarandoze peee kuko mba numva icyo ansabye cyose nagikora.

Murakoze ndabashimiye ku nama zanyu mugiye kungira Imana izabampere ingororano.


Comments

Emma 19 July 2020

Pole sana mwana,wahuye na dayimoni ntiwabimenya,ukwiye kugirirwa délivrance,kuk ivyo ntakindi bigamije atari kukuzibirira imigisha Imana yaguteguriye.Yesu akube hafi


MUGANGA Bertho 18 July 2020

Mbere nambere ndakwihanganishije kuko waguye mu mutego wakubikiranije ugufatanya n’imyaka. Birumvikana ntiworohewe ariko ubwo wagishije inama urashaka guhindura ubuzima.

Ita kuri ibi

1. Ibyo wagiyemo ni bibi kuba uvuga ngo impyiko n’umugongo birakurya si ibyo gusa ahubwo nudahindukira n’ibindi bibi bizagenda biza. Uzagenda ubona impinduka ku gitsina cyawe, uri kwikururira ibyago bya kanseri ya prostate ndetse hari n’ibindi byinshi bigutegereje.

2. Birashoboka ko waba waratangiye kubona impinduka ku bushobozi bw’ubwonko bwawe niba utaranabibona bizaza kuko ibi byangiza cyane imitekerereze ya muntu.

3. Ibi bintu ntibyakwemerera kuvamo umugabo uhamye w’inzozi zawe. Akaga ibi bintu bizana ni kenshi ubisobanukiwe byonyine byatuma uhungira kure uwo mukobwa ukoresha na satani.

INAMA NAKUGIRA

Bikore nkurengera ubuzima uhungire kure

Burya iyo ufata icyemezo wahaye agaciro bisaba kugifata uri serious cyane ndetse bisaba no KWIGOMWA ukareka ibintu bimwe nabimwe byakuryoheraga ugasingira ibyiza.

Icyumvikana uwo mukobwa ntakindi kintu yakumarira nkurikije uko wamuvuze.
Mublocke aho muhurira hose, nibirimba izo mbuga ube uzisezeye. Gukuraho sim akubonaho ni ibintu byagufasha ugahomba ibindi arko ukarengera ubuzima. MUHUNGIRE KURE HASHOBOKA KUKO NI UMWANZI. Ibi byose ubonye biri kukugora wakegera ibitaro bikwegereye ukajya muri service yita ku buzima bwo mumutwe (Mental health) bagusindagiza muri urwo rugendo

MU BY’UKURI URABYUMVA NAWE KO WAGIYE MU BIKORWA BY’UMWANDA. KUBYIHANA UKEGERA YESU ICYO CYABA ARI IGIKORWA GIKOMEYE CYANE CYAGUKIZA

IMANA IKURENGERE MUSORE MUTO.


vedastino 17 July 2020

Mpamagara cg umbipe nkubwire mwana wa mama 0782094992 bikore wihuse ukibona nbr yanjye


vedastino 17 July 2020

Mpamagara cg umbipe nkubwire mwana wa mama 0782094992 bikore wihuse ukibona nbr yanjye


christine 17 July 2020

Wahuye na satani igikwiye ni ugusenga ubundi ugaca connexion nawe Kiko nta kidashoboka.ljalbo ry’lmana ridusaba gutera intambwe imwe izindi 99 zikaba Iza Christo.


Man 17 July 2020

Hari ukuzajya kureba ugasanga ni umukecuru wo munsi y’iwanyu. Man ntugasarirevimbuga nkoranyambaga, tekereza kabiri. Ni uko tutahura imbonankubon ngo nkuhe ingero. Man, itekerezeho. Uwo n’ubundi ntimwababa n’iyo mwabana yaguca inyuma. Uko binameze nyiwabona uko umwigaho ngo umenye ingeso ze. Si urukundo iryo ni irari. Ndagusabye ngo mwikuremo. Ijibabaje yanagufatiranye n adolescence yagusanze ugihuzagurika. Menya ko ibyo agukorera ashobora kubikoreta abandi block black list ba delete byagufasha kumwikuramo. Ni uko bitakunda ngo duhure nkuhe ingero sinazinyuza aha.


17 July 2020

Mwikuremo nubwo bitoroshye, kuko bitabaye ibyo uzangirika, mureke kuko ntazakuvuza pe. Muhamagare umubwire ko eabivuyemo ihite usiba nber ye, nzaguhamagara uzamwihirere Kandi ube uhagaritse inkoranyambaga ho igihe gito.


17 July 2020

Mwikuremo nubwo bitoroshye, kuko bitabaye ibyo uzangirika, mureke kuko ntazakuvuza pe. Muhamagare umubwire ko eabivuyemo ihite usiba nber ye, nzaguhamagara uzamwihirere Kandi ube uhagaritse inkoranyambaga ho igihe gito.


Judith 16 July 2020

Egoko ubwo se koko Uzi ute ko ari umuntu? Umbwirwa Niki ko amafoto aguha ari aye? Iyemeze kubereka kdi usenge cyane musore kuko satani arakugarije.


16 July 2020

Musore muto uwo mukobwa yatumwe no kwa satani, hindukira isengesho umwamaganire kure. Nashaka kukubwira ngo mujye mwibyo bikorwa byumwijima ujye umubwira kubanza gusengana nawe kandi umubwire ko Imana itishimira bene into bikorwa.


oscar 16 July 2020

Wamwana wumuhungu we (mvuze umwana kuko uretse nimyaka ufite nibyakubayeho bigaragaza ubwana) uti ntimurabona kdi uretse amafoto kdi ngo wananiwe kumureka!!! Ubwo se utumva umufite? Niba umufite Niki cyatumye mutabonana live? Cg ntabyo mushaka mwembi? None se ko mutari kumwe niba wumva bikubangamira kuki udafata umwanzuro WO kubireka? Inama yange ni iyi : Va mubwana niba wumva umukunda umusabe guhura live mubiganireho niba bidashoboka umureke kuko bizakwica pscologically kdi niwowe uzicuza kuko we ndunva akora ibyo azi. Umugabo arangwa no gufata ibyemezo bikomeye ariko bimufasha kubaho neza uko yifuza .