Print

Umugore wa Usengimana Faustin yamubwiye amagambo yuzuye imitoma[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 July 2020 Yasuwe: 5415

Faustin n’umufasha we bakunze gukoresha akazina ka ‘Team15 for life’ bakunze, guterana imitoma no kwerekana urukundo rwabo babinyujije kuri instagram. Ku munsi w’ejo tariki ya 15,umufasha wa Usengimana Faustin nawe yunze mu ry’umugabo we, Faustin, maze amubwira ko ahora ashima Imana buri gihe iyo abona ari kumwe n’umugabo yahoze asaba Imana kuva kera. Ibi yabivuze abicishije kuri post yashyize kuri instagram ye.

Umufasha wa Faustin atangaje ibi mu gihe hashize iminsi mike Faustin nawe atangaje amagambo agaragaza urwo akunda umufasha we, bigaragara ko aba bombi bafitanye urukundo rushinze imizi kandi rutajegajega.

Couple ya Faustin Usengimana n’umufasha we ni zimwe muri couples z’ibyamamare nyarwanda zizwi ndetse kuri ubu basigaye babana nk’umugabo n’umugore ndetse akaba bamaze no kwibaruka imfura yabo.



Comments

masengesho 16 July 2020

Erega n’ubundi Imana ishaka yuko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ni nk’Umucanga na Sima bivanze.Nta muntu wabitandukanya.Ikibabaje nuko ingo millions and millions zitandukana,zigacana inyuma,zikicana,etc...Urugero,mu mwaka wa 2019,mu Rwanda inkiko zatanze GATANYA 8941.Biteye ubwoba.Nyamara ababikora bitwa Abakristu n’Abaslamu.Muli Matayo 7:13,14,Yezu yerekanye ko Abantu bumvira Imana ari bake cyane.Abo nibo bazarokoka ku Munsi wa nyuma.Abapfuye barumviraga Imana izabazura kuli uwo munsi nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40.
Bose izabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.It is a matter of time.Naho abakora ibyo Imana itubuza bose,izabarimbura kuli uwo munsi.Byisomere muli Yeremiya 25:33.