Print

Banteye inda nkiri muto niga||Najyaga ndeba umwana wanjye nkarira-Bibisha afite ubuhamya bukomeye

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 16 July 2020 Yasuwe: 6463

Mu kiganiro umunyamakuru wa Umuryango yagiranye na NIYIKIZA Butera Saphine uzwi nka Bibisha mu nshuti ze nawe uri muri bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri iwabo yavuze ko kwiyakira mu gihe waterewe inda mu rugo bigora cyane.

Yagize ati” Ikintu buriya kiba kigoye ku mukobwa ni ukwiyakira, nanjye byarangoye cyane kuko natewe inda nkiri kwiga nangira kumva ko hari inshuti zimwe na zimwe ngiye gutakaza kuko zizajya zibona tutakiri ku rwego rumwe kugirango wakire ko ugiye kuba umu mama bikakugora”.
Bibisha wabyaye mu mwaka wa 2017 yakomeje ambwira umunyamakuru wa Umuryango ko hari igihe yajyaga areba umwana yabyaye akarira bitewe n’ubuzima yabonaga agiye kujyanamo uwo mwana akumva agiye kumubabaza bikamutera kuririra mu maso ye.

Bibisha asoza agira inama abakobwa kwirinda kugwa mu mutego w’ubusambanyi uwaba yacitswe bikamubaho ntatekereze gukuramo inda ngo kuko aba akoze ibyaha 2 icy’ubusambanyi n’icyo kwica umuzirantenge.

REBA HASI IKIGANIRO TWAGIRANYE