Print

Zidane yatuye umujinya abanyamakuru bamubajije ku mubano we na Bale

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2020 Yasuwe: 1587

Uyu mutoza utajya uha umwanya wo gukina uyu Gareth Bale yavuze ko nta kibazo afitanye nawe ahubwo bose bunze ubumwe mu gushaka igikombe.

Real Madrid iri ishobora kwegukana igikombe igikombe cya La Liga niramuka itsinze Villareal kuri uyu mugoroba iregukana iki gikombe yari ikumbuye cyane.

Bale amaze imikino 5 yikurikiranya nta munota n’umwe arakina ndetse ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko biteye isoni ndetse byemeza ko uyu mukinnyi aba asuzugura Zidane kubera ibyo asigaye akorera ku ntebe y’abasimbura nko kwisinziriza no guseka Zidane asimbuje.

Ubwo yabazwaga kuri Bale,umutoza Zidane yarakaye agira ati “Wongeye kumbaza na none kuri Bale,turangajwe imbere n’umukino njye na Gareth.Abanyamakuru mukunze gushyira urwango hagati yacu ariko ntimuzigera mutsinda.

Uyu mutoza yanabajijwe kuri James Rodriguez nawe utagikina ndetse witeguye kwigendera ati “Murabaza ibintu bimwe ariko twese twunze ubumwe hano: Njyewe,Bale na James,t wese hano turashaka ikintu kimwe.”

Bale amaze gutwara ibikombe byinshi muri Real Madrid kuko yayifashije gutwara UEFA Champions League 4 ndetse ku mikino ya nyuma atsinda ibitego 3 n’ibindi bikombe 4 nyuma yo kuyigeramo muri 2013 aguzwe akayabo ka miliyoni 86 z’amapawundi avuye muri Tottenham.

Nubwo Bale ahembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru yicara ku ntebe y’abasimbura hagakina Vinicius, Rodrygo Goes na Marcos Asensio.