Print

Sergio Ramos yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze igaragaza uko yakoze umubiri cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2020 Yasuwe: 2741

Ramos umaze gutsinda ibitego 5 mu mikino ya La LIGA kuva yasubukurwa,yatumye benshi bacika ururondogoro kuri Instagram kubera ifoto yashyize hanze agaragaza uko yakoze umubiri cyane.

Ramos araba ayoboye Real Madrid iraza gukina umukino usa n’uwa nyuma kuri uyu mugoroba kuko isabwa gutsinda Villareal kugira ngo ihite yegukana La Liga imaze imyaka 3 yirukaho.

Uyu myugariro ukomeye akimara gushyira hanze iyi foto yagize ati “Ubu uruhare n’urwacu.Reka tugitware.”

Real Madrid iri ku mwanya wa mbere aho irusha amanita 4 FC Barcelona habura imikino 2 gusa ngo shampiyona irangire.

Real Madrid irasabwa gutsinda uyu munsi Villareal kugira ngo itware igikombe ariko nanone idatsinze na FC Barcelona ikananirwa gutsinda ikipe ya Osasuna byarangira yegukanye igikombe.

Iyi kipe imaze gutsinda imikino 9 yose kuva Guma mu rugo yavaho ariyo mpamvu ifite amahirwe menshi yo kwegukana La Liga.

Ikipe ya Real Madrid yagowe cyane n’iyi mikino kuko yagiye itsindira ku kaburembe ibifashijwemo n’ubwugarizi bukomeye nk’urutare.