Print

Umugabo yakubise umusore yasanze mu cyumba cy’umukobwa we anamukura amenyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 July 2020 Yasuwe: 5022

Uyu mugabo ngo yazabiranyijwe n’uburakari ubwo yasangaga uyu musore mu cyumba cy’umukobwa we w’imyaka 14 niko kumukubita iz’akabwana hanyuma amukura amenyo.

Mu masaha yo mu rukerera rwo kuwa 04 Nyakanga uyu mwaka nibwo bwana Casillas yafatiye mu cyumba cy’umukobwa we uyu musore niko kumukubita mpaka anamukuye menshi mu menyo ye.

Uyu mugabo w’imyaka 41 ngo yatuye hasi uyu musore amukatisha icyuma mu rugo rwe ruherereye ahitwa Coweta muri Georgia.

Abashinzwe umutekano bavuze ko uyu mugabo yarengereye cyane kuba yarakuye amenyo uyu musore kuko ngo iyo amukubita gusa ikirego cyari koroha.

Uyu mugabo akimara gukubita uyu musore yahise ajya guhamagara umugore we amusaba kumuzanira imbunda ye bituma uyu musore abona amahirwe yo gucika.

Uyu mugabo ngo abonye uyu musore amucitse yagerageje kumukurikiza amasasu ariko kubw’amahirwe ntiyamurasa.

Amategeko yo muri Georgia yemerera abaturage kwitabara no gukiza imiryango yabo igihe umwanzi yinjiye mu rugo rwabo gusa uyu mugabo ngo yararengereye kuko ubwo uyu musore yari ahunze yakomeje kumurasa.

Umugenzacyaha witwa Scott Kilgore yagize ati “Hari imipaka tutagomba kurenga,igihe umuntu atakiri umwanzi wacu.Inama natanga nuko igihe umuntu winjiye iwawe wamureka akagenda ukaduhamagara.Ntukihanire.”

Uyu musore wakubiswe akanakurwa amenyo arashinjwa gushaka gusambanya uyu mwana w’imyaka 14.

Umugore w’uyu Casillas witwa Kristy Michelle Casillas yafunguye konti yo gusaba ubufasha bw’amafaranga yo gufasha kuburanira umugabo we ngo kuko yakoze ibyo yagombaga gukora.



Casillas yakuye amenyo umusore yasanze mu cyumba cye